Abafatanyabikorwa b�akarere ka Karongi bavuga ko bababazwa n�amafaranga menshi batanga kuri bimwe mu bikorwa remezo biba byitezweho kuzamura imibereho y�abaturage, bamara kubishyikiriza akarere n�abagenerwabikorwa babo bikabura gikurikiranwa bigasenyuka bitamaze kabiri, ugasanga rimwe na rimwe bahamagarwa ngo bongere babisane kandi ayo mafaranga ataba yari ateganijwe, bagasaba akarere n�abaturage impinduka mu kubibungabunga.
Babigaragaje mu mwiherero w�iminsi ibiri wateguwe n�akarere ku bufatanye n�ihuriro ry�abafarantanyabikorwa mu iterambere ryako( JADF) wo ku wa 28 na 29 Ugushyingo uyu mwaka,aho bari bahurijwe kurebera hamwe imihigo y�akarere aho igeze ishyirwa mu bikorwa n�imbogamizi zikirimo, n�icyakorwa ngo abagatuye bose barusheho kugira imibereho myiza,cyane cyane ko ngo hari imiryango myinshi ikigaragara mu bukene bukabije,hakenewe ubufatanye bwa bose ngo ibashe kubuvamo.
Ku kibazo cya bimwe mu bikorwa remezo abafatanyabikorwa bagaragaza ko batangaho akayabo k�amafaranga ngo bihindure imibereho y�abaturage nyamara kubera kutitabwaho n�ababihabwa na bamwe mu bayobozi b�inzego z�ibanze bigasenyuka bitamaze kabiri, abagize JADF y�akarere bavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane, cyane cyane ko uwatanze amafaranga yubaka igikorwa remezo runaka kandi mu buryo burambye igihe cyaba gifashwe neza,kongera kumubwira kugisana kitamaze na kabiri ari isoni ku bayobozi n�abaturage muri rusange.
Aganira na Bwiza.com,umuyobozi wa JADF muri aka karere Kakibibi Annet,yavuze ko nk�uko babigaragarije ubuyobozi bw�akarere, hari ibikorwa remezo bimwe abafatanyabikorwa bako bakorera abaturage bikagorana kubungabungwa cyangwa gusanwa kugira ngo bikomeze gutanga umusaruro biba byubakiwe,cyane cyane nk�ibikorwa byo guha abaturage amazi meza, imihanda, amasoko, n�izindi nyubako zinyuranye.
Ati�� nk�ibikorwa by�amazi meza bizamo imbogamizi zikomeye cyane buri gihe,hari abafatanyabikorwa batandukanye bakora imiyoboro y�amazi, bashyiraho amavomero abaturage ari bo batatse ko banywa ibirohwa,amazi meza bakayabona bakanabishima,ariko mu gihe gito wagaruka ugasanga ya mavomero ntakora yarapfuye cyangwa yarafunze,niba havuyeho robine ntihagire n�umwe utekereza kuyisubizaho cyangwa usanze hari uyikuraho akumva ari ibisanzwe akamwihorera akikomereza, niba ari itiyo itobotse ntigire gisanwa cyangwa bagategereza wa mufatanyabikorwa ngo azagaruke ayisane.��
Yarakomeje ati�� hari n�ibindi bikorwa nk�amasoko yubatswe n�abafatanyabikorwa ariko ugasanga nta buryo akarere kashyizeho bwo kuyitaho neza,imihanda ukabona ibiraro byarasenyutse bimwe mu bibigize nk�ibiti byaratwawe na bamwe mu baturage bo hafi aho bajya kubicana, nta wabakurikiranye ngo babigarure,ibisenyutse ntibisanwe, ibyo byose bikatubabaza cyane kuko mbere na mbere umuturage uba warakorewe icyo gikorwa ntacyo kiba kimumariye kuko atabona inyungu yagombaga kukibonaho.��
Uyu muyobozi anavuga ko uretse n�abaturage, n�abafatanyabikorwa bibabera imbogamizi zikomeye cyane kuko baka inkunga mu baterankunga bavuga ko ibyo bakora bizaramba bizanakura abaturage mu mireho mibi,akanagaragariza uwamuhaye amafaranga ko yayakoresheje cya gikorwa,nyuma yaho icyo yakoze ntikigire aho gikura umuturage n�aho kimugeza byicira izina n�uwo muterankunga, kuko ibyo yayitangiye ntacyo byamaze bigatuma utagira andi umwaka n�abaturage bagakomeza kuba mu mibereho mibi kandi baba bakorewe byinshi bibazamura.
Aba bafatanyabikorwa b�akarere basanga bipfira ku baturage ubwabo no kubayobozi bagombye kubikurikirana umunsi ku wundi ,bagasobanurira abaturage inyungu bibafitiye, bagafatanya kubibungabunga,ugize icyo yangiza ntareberwe,icyangiritse ku bwo gusaza akarere na ko kakagisana ntikakirebere, byahindura byinshi mu mibereho y�ababikorerwa.
Umuyobozi w�aka karere,Mukarutesi Vestine,ntahakana ibivugwa n�aba bafatanyabikorwa bako, na we agasanga bibababaje kubona umuturage yakorerwa igikorwa kigasenyuka ntacyo kimumariye,akavuga ko kuba byaganiriwe mu mwiherero mu buryo butomoye bigiye gufasha akarere byinshi agasaba abaturage guhinduka.
Ati�� n�abaturage turabasaba uruhare rwabo kuko ni bo ba mbere biba bije guteza imbere,bagomba kubibungabunga ntibategereze ngo uwabibahaye azagaruke no kubibacungira. Turabyitaho cyane, nta kizongera kwangirika duhari n�icyangiritse tuzajya tugira uburyo gisanwa tutongeye kugora abafatanyabikorwa bacu.��
Uyu mwiherero watangijwe na Guverineri w�intara y�uburengerazuba Munyantwali Alphonse,waranzwe no gusasa inzobe ku bibazo byugarije abaturage n�ishyirwa mu bikorwa ry�imihigo y�uyu mwaka cyane cyane ko hari ikiri kuri 0 n�indi ikiri hasi,perezida w�inama njyanama yako Mutangana Fr�d�ric akavuga ko ibyigiwemo byose bigiye kubafasha kongera ingufu ahagaragaraga intege nke.
Tanga igitekerezo