Umunyakenyakazi Njeri Muthaka yakoze udukoresho dufasha abakobwa cyangwa abakobwa kwihagarika nk’abagabo mu rwego rwo gukuraho imbogamizi bahuraga na zo nk’igihe bari kure y’ubwiherero.
Njeri yatangiye gukora ubukangurambaga bwo gukoresha utu dukoresho yise ’Susu Cups’ mu mwaka ushize. Ngo abakobwa cyangwa abagore bakwiye kudukoresha ni ukugira ngo birinde ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyangwa ibindi bibazo biterwa no kuzibika igihe kirekire mu gihe umuntu yashakaga kwihagarika.
Njeri yavuze ko bitashoboka ko umugore cyangwa umukobwa bihagarika ahantu hisanzuye nk’uko abagabo babigenza (yavuze ko bagenzi be ari bo bumva neza icyo ari kuvuga). Asobanura ko kwihagarika bisanzwe bituma hari imyanda nk’umukungugu cyangwa udukoko bishobora kwinjira mu gitsina cyabo, bityo aka gakoresho kakaba kabibakingira.
"Natwe turashaka kujya twihagarika mu bwisanzure nk’abagabo, bitabaye ngombwa ko twivanamo imyambaro yose. Yewe tutwambaye twajya twihagarika ahantu hamwe n’abagabo." Njeri.
Aka gakoresho gatwikirwa ku gitsina, kakagira agahombo kamanukamo inkari. Iyo nyirako arangije kugakoresha, aragakunkumura. Kugakorera isuku ni ukukoza n’isabune nk’uko bisanzwe ku bindi bikoresho bya palasitiki.
1 Ibitekerezo
J.P. Kuwa 19/11/19
Ibyo se ni ibiki?!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo