Mu mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, ho mu Mujyi wa Kigali, hari umwana w�umukobwa uvuga ko ari impfubyi, wafashwe ku ngufu n�abantu ataramenya afite imyaka 16 bakamutera inda. Avuga ko kuva yaterwa inda ari mu burushyi n�ingaruka zarushijeho kuba mbi nyuma y�aho ubuyobozi bwasenye inzu yari yubakiwe n�abaturage ubu akaba ari yo mpamvu atuye muri shitingi.
Ubwo Bwiza yasuraga Uwiragiye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 12 Mutarama 2020, yamusanze aho aba mu nzu yubakishije shitingi n�amabati, ayitangariza ubuzima abayemo aho yifuza umugiraneza wamufasha akabasha kubaho no gutunga umwana yabyaye. Yavuze ko ubusanzwe yigaga mu mwaka wa 3 w�amashuri y�isumbuye mu ishuri rya GS Mugano, ababyeyi be bapfuye mu 2015, maze ngo kuko yigaga aba ahandi yahisemo kuza gushaka ubuzima i Kigali mu 2019 mu kwezi kwa 10.
IKIGANIRO CYOSE MWAGISANGA HANO
Agira ati � Nageze i Kigali mu kazi ko mu rugo, maze ubwo najyaga guhaha mpura n�abantu bamfata ku ngufu bantera inda, maze gutwita abo bantu nakoreraga baranyirukanye, mbaho nabi , nyuma inshuti z�umuryango ziramfasha.�
Uwiragiye avuga ko nyuma yo gufatwa ku ngufu yafashijwe n�abitwa �Inshuti z�Umuryango�, bashaka uburyo babigeza mu butabera ariko kuko atari azi abamufashe ku ngufu ntacyo byatanze.
Uyu mwana kandi avuga ko Inshuti z�Umuryango bamufashije kubona ikibanza ku buntu baranamwubakira ariko nyuma ubuyobozi bw�akagari buraza burayisenya.
Uyu mwana avuga ko yatumwe na gitifu w�umurenge ko yazana igipapuro cy�uko atifashije ariko gitifu w�akagari yanga kugisinya kugeza ubwo inzu ye yaje gusenywa.
Ati � Nagiye ku kagari gitifu yanga kunsinyira ku gipapuro mudugudu yari yarampaye n�Inshuti z�Umuryango bataransenyera. Nsubirayo inshuro ebyiri nabwo arambyanga yambona akambwira ngo ndi umusazi yanga kunsinyira nyine, hari n�igihe najyagayo akananyihisha...�
Avuga ko byarangiye bamusenyeye gitifu w�umurenge akamubwira ko agomba gushaka igipapuro cy�umudugudu cy�uko atifashije ngo azamukorere ubuvugizi bamufashe, ariko agiye ku kagari nabwo gitifu w�akagari arambyaga, nyamara mudugudu yamusinyiye.
Yasubiye ku murenge gitifu nawe amubwira ko raporo ituzuye amusubiza inyuma ngo ajye kureba gitifu w�akagari ngo amusinyire ariko asubiye kumureba aramwihisha nkuko abivuga.
Yabajijwe ukuntu yamenye ko gitifu yamwihishe asubiza agira ati: �Naragiye ngeze hano hepfo nsubira ku kagari ndahamusanga. Ndamubwira nti ese wansinyiye? Arambwira ngo ibyo bipapuro se ni iby�iki?�
Uwiragiye avuga ko yamusubije ko ari ibyo gitifu w�umurenge yamutumye amubwira abandi yagiye acaho bakamusinyira, arangije aramubwira ngo amusomere ibyo bintu yumve �yanga no kubisoma.�
Avuga ko gitifu hari undi muntu yahise ahamagara amubaza niba koko akwiye gusinya kuri ibyo bipapuro ariko ngo akamubwira ngo ntagasinye ibyo abonye byose. Ati � Ntabwo muzi (uwo yahamagaye) nabonye ahamagara kuri telephone arangije aravuga ..ese ibi bipapuro by�Inshuti z�umuryango na mudugudu yanditseho bya wa mwana utishoboye wamubwiye ngo mbitereho kashe? Mbona arakupye ahita avuga ngo gitifu arambwiye ngo sinkasinye ku bipapuro byose mbonye..kandi ntabwo yari yagisomye, ntiyari azi n�ibiriho,�
Mu gahinda kenshi Uwiragiye avuga ko uyu muyobozi yanze kumusinyira inzu ye itarasenywa ndetse bamara no kuyisenya akanga no kumusinyira ngo akorerwe n�ubundi buvugizi.
Ku murongo wa telephone, Bwiza yashatse kumva icyo uyu muyobozi w�akagari ka Nyanza avuga kuri iki kibazo, agira ati � Uriya mwana �yabaga no mu wundi murenge, buriya ni umwimukira na hariya ntabwo bari bamuzi aje vuba. Ariko, ikibazo amaze kuhagera nta nubwo yatwibwiye nibura ngo avuge ati mfite ikibazo iki n�iki ngo akigaragaze..ahubwo yaragiye n�abantu bahariya kuko baba bashaka kwiyubakira aragenda baramwubakira.�
Uyu muyobozi yemera ko umwana yatewe inda ari muto kandi ari umukene, ariko akavuga ko yanze kuvuga uwamuteye ngo akurikiranwe. Ku kijyanye no gusenyerwa, avuga ko yasenyewe kubera ko yari yubakiwe mu buryo bunyuranyije n�amategeko nta mbabazi yari kugirirwa. Ati " Uriya mwana nanjye ndi umubyeyi ntabwo narorera kugira imbabazi. Ariko na none ntabwo nshobora kugira imbabazi hejuru y’amakosa".
Uyu muyobozi avuga ko umurenge wemeye kumukodeshereza aho kuba, umusaba gushaka inzu yakodesha bakayimwishyurira, ariko ikigaragara kugeza uyu munsi aracyaba muri shitingi.
Uwiragiye uvuga ko ubu atunzwe no gucuruza agataro, arifuza ko hagira undi mugiraneza wamutera inkunga akamwubakira ndetse akanamufasha no mu buzima busanzwe ariko icyihutirwa ari uko yafashwa kubona aho aba.
Abashaka kumufasha no kumutera inkunga mwafasha binyuze kuri iyi nimero : 0785858696 cyangwa 0787507638.
24 Ibitekerezo
aaaaaa Kuwa 13/01/21
Ministere y umuryango ishinzwe iki? Uru ruhinja ntirukwiye kuba mu muhanda. Nibafate uruhinja ibya nyona bizBa bikemuka. Uruhinja ni urw’igihugu. Ibigambo ntacyo bikemura, nimurengere uruhinja ako kanya
Subiza ⇾Ndizeye jean paul Kuwa 13/01/21
No ,iyo numerous mumusabiraho ubufasha sibyo ?kuko ikibazo afire n’ubuyobozi budaha agaciro ubuzima yanyuzemo
Baramwubakiye ntibyashimisha ubuyobozi ahubwo buhitamo kuyisenya ?kandi ni umunyarwanda wacu tubana ,tuvukana ese ubufasha mumusabira ni ubwa banyamahanga buzamugirira akamaro kuko ubwa banyarwanda babutesheje agaciro bamusenyera?
Proposal:
Leta yacu ifasha uwariwe wese by’umwihariko Rwanda nation buriya buyobozi bugaragaze bwa musenyeye bugaragaze ko bumushkaho akantu nkabandi Bose bubaka bitemewe?
Ntabasaba ifunguro niba ashaka aho kuba harambye azanatungira uriya umwana kuki ubuyobozi bumusenyera nk’aho bwaka mufashije kwikura nubukene ?kumukodeshereza bizamara imyaka y’ubuzima bwe bwose?
Gitifu wa kagari ndabona utarakura mubyo wihaye by a politique? ESE Es w’akagari aravuga muri media na ES w’umurenge si umuvugizi w’akarere ,,so ndumva icyi kibazo mwakibaza uhagarariye umujyi wa Kigali ! Dutegereje feedback
Subiza ⇾Evanov Kuwa 15/01/21
Uyu mwana mu bigaragara wasanga gitifu w’akagari aba yishakira ruswa y’ishimishamubiri umwana akaba yaramubereye ibamba akaba ariyo mpamvu yanga kumusinyira
Subiza ⇾Nkusi Norbert Kuwa 13/01/21
Ariko hari ibintu bitera agahinda n’umujinya ukumva ubuze icyo ukora kweri! Ubuse nkumuntu usenyera uyu mwana ahetse nundi ngo arubahiriza amategeko mubyukuri nkuyu wamukorere iki kweri! Nonese kuki batabanje kumushakira aho aba ngo babone kumusenyera! Ese ubundi bubakaga ubwo buyobozi burihehe kuki butababujije kubaka ahatemewe! Rwose iyi ngirwa muyobozi ikwiye guhanwa by’umwihariko nabandi bakareberaho!
Subiza ⇾Emmanuel d Kuwa 14/01/21
Ariko birenze kumirwa!!!!!!gitifu wakagali ati numwimukira !!!!!ese we azi yaraje kwisi ate ? Ati yanze kuvuga uwamuteye inda ???? Wasanga ari nawe wayimuteye .hariho bamwe badakwiye kwitwa abayobozi,kuko bakabije gusenga ubuyobozi bwigihugu cyacu.bakwiye kugororerwa iwawa
Subiza ⇾Kuwa 14/01/21
None se ko mwashenye inzu igaragara kariya gashitingi mukaba mwarakaretse niko kubatse byemewe nn’ ayo mategeko muvuga? Mbega abayobozi igihugu gifite!!
Subiza ⇾siriver Kuwa 14/01/21
Hari ikibazo kiba gikomereye abayobozi kdi bagomba nom kugifatira umwanzuro!Ese,kuki atavugije induru mu gihe yafatwaga ku ngufu?...Akagari nikihanganire ibyabaye kamuvuganire abone uko yabaho n’urwo ruhinja.
Subiza ⇾muja Kuwa 15/01/21
Ibyo kutavuza induru byo ntumurenganye, buriya buri wese uhuye n’ikibazo gikomeye agira reaction yihariye, cyane ko aba atari ibintu yateguye.Gufatwa ku ngufu byo ni igikorwa kiremereye bitavugwa kandi cy’ubunyamaswa.Hari n’igige yaba yarahite ata ubwenge.
Subiza ⇾Nta kumucira urubanza, ni victim icyo akeneye ni uguhumurizwa no gufashwa.
Kuwa 15/01/21
Ibyo kutavuza induru byo ntumurenganye, buriya buri wese uhuye n’ikibazo gikomeye agira reaction yihariye, cyane ko aba atari ibintu yateguye.Gufatwa ku ngufu byo ni igikorwa kiremereye bitavugwa kandi cy’ubunyamaswa.Hari n’igige yaba yarahite ata ubwenge.
Subiza ⇾Nta kumucira urubanza, ni victim icyo akeneye ni uguhumurizwa no gufashwa.
muja Kuwa 15/01/21
Ibyo kutavuza induru byo ntumurenganye, buriya buri wese uhuye n’ikibazo gikomeye agira reaction yihariye, cyane ko aba atari ibintu yateguye.Gufatwa ku ngufu byo ni igikorwa kiremereye bitavugwa kandi cy’ubunyamaswa.Hari n’igige yaba yarahite ata ubwenge.
Subiza ⇾Nta kumucira urubanza, ni victim icyo akeneye ni uguhumurizwa no gufashwa.
Frank Kuwa 16/01/21
Urumva ikibazo ari uko atavugije induru? Abo usambanya ni bangahe? Uwakubwira ngo ubagire abagore wabishobora? Hanyuma se urareba ukabona ari ikigoryi ku buryo abaho ubuzima bukakaye kuriya akanga kuvuga? Mujye mugabanya ubwibone no kwiyemera
Subiza ⇾Kuwa 15/01/21
Arko narumiwe koko ,urwanda ruracyafite ubuyobozi nkubu koko ,!! umwana wuruhinja gififu agatinyuka ngo yavuye muwundi murenge kweri ,ahubwo uyumuyobozi nawe akiye gukurikiranwa byumwihariko ,kuko kuva muwundi murenge sikibazo,ubuse nituzi abantu bavuye hanze bubakiwe banatuje ninkaswe uwavuye muwundi murenge,arko mana yajye ubu subuyobozi pe ,uyumwana akwiye kwitabwaho hatitawe kuburyo yaba yaratewemo inda icyambere nukumufasha ubundi ibindi bikaza nyuma
Subiza ⇾Fred Kuwa 15/01/21
Morning... Ariko rero leta ifite kujya yitondera abayobozi b’inzego zibanze kuko har’igihe bitwara nkabari muri Island, iyo nk’umuyobozi yirengagije ikibazo cy’umwana abayumva akorera abanyarwanda cg aba yikorera nonese arashaka ngo Abe munzu ubuyobozi butamuhaye? In this country most of our local leaders lack competence ikindi kiyongeraho benshi ntabunyamwuga nabuke bafite.... local government should check on them for real
Subiza ⇾Kuwa 15/01/21
Ese ubwo uwogitifu numubyeyi, niba arinawe numugome knd bidatinze lmana izamubaza icyo kibondo
Subiza ⇾Yves Kuwa 15/01/21
Ariko iyo uvuze ubuyobozi bw’uRwanda uba utandukiriye vuga ngo umuyobozi kugiti cye ubuse utekereza nka so wakubyaye cyangwa nyoko ntimukumve umuntu ku giti cye yumva nabi ngo ubuyobozi bw’uRwanda oya kuko nawe yashyizwe kururiya mwanya batazi ko atekereza kuri nawe ubwawe harigihe wakora ibibi birenze ibye, gusa barahemutse ariko abumvankawe wiyise siriver bibeshyaho nibenshi. Imana itabare uriya mwana.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo