Mu mugi wa Kigali hari ibikorwa bibarirwa mu 7,222 biri mu bishanga mu gihe mu karere ka Nyarugenge honyine hari imiryango irenga 13,000 ituye mu manegeka. Ubuyobozi mu turere tugize uyu mugi bwafashe gahunda yo kwimura bwangu bamwe mu bahatuye bitewe n’imvura nyinshi iteganyijwe kugeza uyu mwaka urangiye no kugira ngo habungabungwe ibishanga gusa bamwe mu baturage baranenga uburyo biri gukorwamo.
Ikigo cy’igihugu gitanga serivisi z’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko igihe gisigaye ngo umwaka urangire kizabamo imvura nyinshi, ibikorwa byo gusenyera abaturage biratangira.
Umugi wa Kigali watanze ubutumwa bugira buti: "Bitewe n’uko imvura nyinshi ikomeje kwibasira akarere dutuyemo, umugi wa Kigali urakomeza gukangurira abaturage kuva mu bishanga, bakarengera ubuzima bwabo."
Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro na bwo bwarabishimangiye buvuga ko iki gikorwa kigamije kwimura abatuye mu bishanga ngo bibungwabungwe no kubarinda ibiza bibatwara ababo n’ibyabo. Bavuga kandi ko hari abantu 48 bibwirije, bakimuka aha hantu.
Mu karere ka Gasabo ho baragira bati: "Ibikorwa bitemewe byangiza ibishanga bigomba gukurwaho bikajyanwa aho bikwiye kuba mu rwego kurengera ibishanga no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima."
Abaturage batuye mu duce twa Rwampara, Muhima, Rwampara, Murindi na Bannyahe, Kinyinya, Gisozi na Kinamba bavuga ko mu cyumweru gishize bahawe iminsi 15 ngo babe bimutse aho bari, ngo batunguwe no kubona mu minsi ibiri gusa (hari n’abavuga ko ari nyuma y’iminsi itatu) haje abafite ibikoresho birimo amapiki barabasenyera.
Abaturage bavuga nta nteguza ndetse nta n’ingurane bari guhabwa ndetse ngo hari n’abatazi aho barerekeza nyuma yo gusenyerwa. Tariki 10 Ukuboza imwe mu miryango igera ku 203 iri mu manegeka muri Nyarugenge yamaze kuvanwa mu ngo yavuze koyategetswe kuva mu nzu irimo, yimurirwa mu ma ’site’ atandukanye y’ibigo by’amashuri bya Camp Kigali, Nyakabanda, Kabusunzu, Kamuhoza n’ahandi umunane. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko imiryango 72 ari yo iri kuri aya ma ’site’ imwe yamaze no guhabwa ibikoresho by’ibanze naho indi 131 icumbikiwe n’inshuti ndetse n’imiryango.
Kuva tariki ya 13 Ukuboza mu Gatsata barasenyerwaga. Barashinja aboherezwa kubasenyera kubasohora mu nzu zabo nta bundi busobanuro babahaye. Flash TV yakoze inkuru ku basenyerwaga mu kagari ka Nyamugari, aho mu Gatsata. Abaturage bategetswe kuvana ibikoresho mu nzu bwangu, hakaba n’ibyasenyerwagaho, bimwe muri byo byangiritse.
Beatrice Mukabuteri ni umwe mu basenyewe. Yagize ati: �Nababajije nti ese murashingira kuki mudusenyera? Baravuga bati ntabwo ibyo ari byo tureba wowe sohoka mu nzu, nta n�ubwo njye bambwiye ko ari imvura bambwiye ngo ninsohoke batangire gusenya.�
Abantu baba muri Kigali babeshwaho no gukora imirimo itandukanye irimo kwikorera, gukorera ibigo byigenga no gukora mu nzego za leta. Abikorera bakora ubucuruzi buciriritse, abandi bagakora ubwagutse burimo n’inganda. Abenshi baba muri izi nzu ziri mu manegeka no mu bishanga ni abakora akazi katabahemba neza biganjemo abashaka amaramuko bakodesha kuko ahanini inzu ziri muri ibi bice ni zo zihendutse.
Umubare munini w’aba bantu mu gihe usenyewe cyangwa wimuwe, byawugora gushobora kwiyubakira izindi nzu, cyane ko baba basabwa kubaka izijyanye n’iterambere ry’umugi. Abakodesha bo kuko baba bashaka ahahendutse bitewe n’ubushobozi bwabo, babaho nk’abatagira aho kuba.
Ikibazo cyibazwa kuri aba bamaze gusenyerwa ni aho bazerekeza. Bamwe bajyanywe ku masite (mu bigo by’amashuri) atandukanye birumvikana, abandi baba mu baturanyi. Bizatwara igihe kingana iki bacumbikiwe aha ngaha? Iki kibazo ntabwo umugi wa Kigali n’uturere tuwugize turagisubiza kandi koko abaturage ni cyo bashaka kumenya. Kimwe mu bikwiriye gukorwa ni ugushaka uburyo aba baturage bagomba kubaho, byashoboka bakubakirwa izindi nzu, ahantu hemerewe gutuzwa.
Ibarura ryakozwe mu 2012 ryagaragaje ko mu ngo zisaga ibihumbi 286 zari mu mugi wa Kigali, izisaga ibihumbi 42 zari mu manegeka. Kwimura izi ngo zose birasaba byibuze miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo amafaranga yo kubakirwa n’ay’ibindi bikenerwa mu rugo nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Eng. Serubibi Eric muri Werurwe 2019. Igiteranyo cy’amafaranga yasabwa mu kwimura izi ngo zose kirenga tiriyari 1.3 (1,300,000,000,000 RWF).
2 Ibitekerezo
ibyisi Kuwa 16/12/19
Ntahobitaniye nkababandi birukanumukozi batamuhembye ngonagende azagaruke kwishyuza birababaza pe ariko abobishinzwe bishyire mumwanya wabariya bantu
Subiza ⇾Kuwa 17/12/19
Ibaze kubona abantu bari gusenyagura amazu !! Ubundi kubimura nibyiza ariko uko birigukorwamo birasa nibirimo igitsure gishobora no gutuma abana bato bapfa mumutwe !!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo