Umugabo utuye muri umwe tumwe mu duce tugize Umujyi wa Kigali atangaza ko hari umubano uri hagati ye n�umugore we ku buryo atawushyira amakenga.
Jean Bosco Minani w�imyaka 48 (amazina ye yahinduwe) yabwiye Umunyamakuru wa Bwiza.com ko agera mu rugo nyuma bitewe n�akazi akora, umugore we agataha kare. Iyo ahageze asanga inseko ari yose, yewe ngo yigeze gusanga umugore we n�umukozi bicaranye mu ntebe imwe bateba televiziyo kandi zindi ntebe nta muntu uzicayemo.
Ati � Narinjiye nsanga baregeranye cyane mu ntebe nto y�umufariso. Bambonye bambwiye ko nta kidasanzwe gihari cyane umugore wanjye ni we wahise ashaka kumbwira ibintu byinshi, ndabihorera. Ariko mba mbona n�uwo muhungu atakimufata nka nyirabuja.�
Uyu mugabo avuga ko � Nibikomeza gutyo, azirukana uyu musore kuko bona yamusenyera.�
Ababjijwe niba hari icyo yikeka ku bijyanye no kuzuza amabanga y�urugo, yavuze ko ntako aba atagize ariko ko hari igihe aba yananiwe.
Avuga ko abona uwo musore amaze kugira ibigango, yewe ngo si n�umugore we gusa kuko ngo n�abakobwa be b�abangavu afite abona uwo musore uri mu myaka 22 bamwishimiye bikabije.
Ati � Aho kubafurira, ubu ni bo basigaye bamufurira. Sinifuzaga ko bamufata nabi ariko mbona bikabije (aseka).�
Yabwiye Bwiza.com bitaragera kure ariko ko bishobora kuzatuma afata icyemezo kizatuma ab�iwe batungurwa, akirukana uwo musore.
1 Ibitekerezo
Bigwabishinze Kuwa 02/12/19
Dore abagore biyi minsi ni uko bameze.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo