Umuhanzi Ndayisaba Epimaque ufite ubumuga bwo kutabona kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2019, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Vestine, nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana.
Irebere Amashusho
Ni ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali, bukaba bwatangijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rw’abadivantisiti w’umunsi wa Karindwi rwa Remera, abatumiwe bakirirwa muri Salle y’uru rusengero.
Vestine ni umuganga, aganira na Bwiza.com yatangaje ko ashyingiranwe na Epimaque ufite ubumuga bwo kutabona nyuma y’imyaka itatu ishize bakundana kandi nta buryarya. Bombi bakaba babirahiriye imbere y’Imana n’imbere y’amategeko ko babaye umwe.
Amafoto:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo