Umuturage utamenyekanye amazina yakomerekeye mu bushyamirane bwaranzwe no guterana amabuye hagati y�abazunguzayi n�abashinzwe irondo ry�isuku mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ahitwa kwa Mutwe.
Uku guterana amabuye kwabereye ku muhanda w�amabuye uri werekeza ku rugabano rw�umurenge wa Rwezamenyo na Gitega ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Mutarama.
Umwe mu baturage bari ahabereye ubu bushyamirane yabwiye Bwiza.com ko ubushyamirane bwaturutse ku bashinzwe irondo ry�isuku birukankanaga abazunguzayi.
Yagize ati: "Byatangiye abanyerondo birukanka ku bazunguzayi. Bateranye amabuye ari nabwo uriya umugabo bivugwa ko ari umuyobozi w�abanyerondo b�isuku mu Murenge wa Gitega, utari wambaye imyenda y�akazi atewe ibuye ku mutwe ava amaraso menshi."
Uyu muturage kandi avuga ko mu bazunguzayi bateraga amabuye, hatawe muri yombi umwe muri bo mu gihe uwo muturage wakomerekejwe yahise atwarwa n�imodoka ishinzwe isuku y�umurenge.
Ati � Bamutwaye avirirana nkeka ko bahise bamujyana kwa muganga kuko yari yababaye.�
Uyu muturage avuga ko ako gace kari hafi n�ikiraro gakorerwaho ibikorwa by�ubuzunguzayi, buzwi nk�ubucuruzi bw�akajagari.
Mu mashusho Bwiza.com ifite yafashwe nyuma yo gukomereka k�umwe mu baturage, abanyerondo b�isuku bagaragara bafashe mu mashati ndetse n�umukandara w�umwe mu bagabo bakekagako ari we uteye ibuye ryakomerekeje uyu muturage.
Ni mu gihe abaturage bo bavugaga ko ufashwe arengana, ko uwabikoze yamaze kwiruka.
Bwiza.com yagerageje kuvugana n�Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega kuri iki kibazo ntibyakunda. Twashakaga kumenya ingamba bafite kuri iki kibazo cy�abazunguzayi basigaye bahangana n�inzego z�umutekano.
Umujyi wa Kigali wari wavugitiye umuti ikibazo cy�abazunguzayi, ububakira amasoko yabo gusa hari bamwe batarayakoreramo. Aba bahitamo gukorera ibikorwa byabo ku mihanda n�ahandi hatandukanye.
Benshi ntibahwemye kugaragaza ko amasoko byiswe ko ari bo yubakiwe, ahubwo yahawe abandi bishoboye, ngo no kuyakoreramo ntibiri ku bushobozi bw�urwego rw�umuzunguzayi.
Tanga igitekerezo