Abanyeshuri b�abakobwa biga muri Kaminuza ya Kinshasa (UNKIN) babujijwe kwambara imyenda migufi izwi nka �mini� ndetse n�amapantaro mu rwego rwo gusigasira umuco w�igihugu.
Iri bwiriza riri mu itangazo ryashyizwe hanze na Mwalimu Ular tariki ya 27 Mutarama 2020, rivuga ko bagomba kwambara amakanzu ndetse n�amajipo arenga ku mavi. Indi myenda irimo iciyeho (dechir�), amakabutura ndetse n�indi myambaro yo gukorana imyitozo ngororamubiri, ndetse n�imyenda yose igaragaza imiterere y�umubiri ntiyemewe.
Uretse no muri UNKIN, muri bimwe mu bihugu hagiye habamo impaka ku myambarire bavuga ko itajyanye n�umuco wabyo. Iyo izamo imigufi, amapantaro n�amakabutura ku bakobwa, imyenda iciyeho ndetse n�igaragaza imiterere y�umubiri gusa ibyo byose bikavugirwa ku bakobwa. Bamwe bemeza ko iyi myambaro nta cyo itwaye cyane ko bibaho ko umuco winjira mu wundi, mu gihe hari ababifata nk�amahano. Abemera iyi myambarire babifata nko kujyana n�ibigezweho, ndetse bizera ko abatayemera, imyumvire yabo izagenda ihinduka, babimenyere.
Tanga igitekerezo