Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019, indege ya Kompayi ya Turukiya (Turkish Airlines) n�iya Ethiopian zigonganiye ku kibuga cy�indege mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Amakuru aturuka kuri Media Congo avuga ko indege ya Ethiopian Airlines yari yaparitse ku kibuga cy’indege, mu gihe iya Turukiya yururukaga igendera hasi. Ibaba ry’iya Turkiya ryagonze igice cy’inyuma cy’iya Ethiopia.
Ni ubwa gatatu indege zigonganiye kuri iki kibuga cy’indege gikomeye muri Congo/Kinshasa. Igitutu kiri ku bakozi bayobora indege, ibimenyetso biyobora indege na byo birakemangwa. Aba bakozi barashinjwa ubunyamwuga buke, ibimenyetso biyobora bikavugwa ko bigorana ku batwazi b’indege nini nk’izi.
Amasaha yo guhaguruka kw’izi ndege yegejwe inyuma, kugeza ubu nta muntu byatangajwe ko yaguye muri iyi mpanuka cyangwa ngo akomereke.
Tanga igitekerezo