Abaturage b’Akarere ka Kisoro ko muri Uganda gahana imbibi n’aka Burera mu Rwanda basabye ubutegetsi bwabo kudatuma hari Umunyarwanda waguze isambu muri iki gihugu wakongera kugira ibyo ayikoreramo.
Basabye ibi nyuma yo kwakira umurambo w’umuturage wabo, Theogene Ndagijimana byavuzwe ko yari atwaye magendu ayinjiza mu Rwanda, akaraswa n’inzego z’umutekano.
Aba baturage bavuga ko gukumira Abanyarwanda ngo badakoza akarenge mu masambu bafite muri iki gihugu ngo zaba zimwe mu ngamba zo kwamagana iyicwa ry’uyu muturage bigaragaza ko ryateye umujinya Abanya-Uganda.
Ubwo bakiraga umurambo wa Ndagijimana ku Mupaka wa Cyanika, abaturage mu magambo akomeye kuri mikoro za Radio Ijwi ry’Amerika, bagize icyo basaba ubutegetsi bwabo.
Umwe mu rurimi rw’Igifumbira ati " Ubu natwe twifuza kureba nka Uganda, tukareba ikintu kigomba gukorwa, carinda abantu bacu. Uyu munsi ndikubabwira ngo dufite abantu b’iyo i Rwanda baguze amataka [amasambu] bagagura mu Uganda kandi ni mwe mubakira [abategetsi]. Kuva uyu munsi nta muntu [Umunyarwanda] ugomba kongera guhinga mu Uganda."
Ni igitekerezo cyakirijwe urufaya rw’amajwi byumvikanisha ko cyishimiwe n’abaturage b’iki gihugu. Uyu muturage kandi yakomeje avuga ngo " Mwewe ico twabasaba mwe kubica mwica, ariko turinde igihugu cacu. Aho igihugu canyu kigarukiye murahazi. Bagume iwabo, natwe tugume iwacu."
Aba baturage bagaragaje ukutishimira ijambo rya Depite James Nsababuturo ubahagariye mu nteko. Ubwo yatangiraga abasaba gutuza no kutagira uwo bahohotera, batangiye kumuvugiramo. Ibi bigaragaza ko batitaye ku nama yabagiraga.
Nsababuturo ati " Birababaje si rimwe nk’uko namwe mubizi si rimwe, si kabiri si gatatu. Aho hari ikibazo kinini. None njewe ico mbasaba ni ibintu bibiri. Iyo watewe umuntu akaza akakugirira nabi ic’ubwenge si ukugira ngo na we ugende umugirire nabi. Ubwo ntwabo ari ubwenge. Ibyo byavamo intambara kandi hapfaga abantu benshi, ntwabwo ari ibintu byoroshe. Ku bw’ico ndabasaba kwitonda, mutuze purezidenti yabimenye. Ndabona uburakari mufite nanje ndabufite ariko mube intwari mwihangane."
Uwari uherekeje uyu murambo, Meya w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yihanganishije abaturage ba Uganda ku bw’iki gikorwa avuga ko kitari kigambiriwe.
Ati " Mutubabarire nk’Abanyarwanda, ntabwo ari igikorwa twari twateguwe kuko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ni inshuti. Ubutumwa naha Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ni ukubahiriza amategeko. Mu Rwanda ntabwo byemewe gucuruza ibiyobyabwenge na magendu. Ushaka gukorera mu Rwanda akoresha inzira zemewe zo ku mupaka."
Yabwiye VOA ko Ndagijimana yari afite ibiyobyabwenge kandi ngo yarwanyije inzego z’umutekano.
Iki kibazo cyahagurukije abadepite muri Uganda mu cyumweru gishize basaba Leta ko yavuga niba byemewe kujya mu Rwanda ku Banya-Uganda.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa Kahamba azageza ku Nteko ishingamategeko raporo yaguye kuri iki kibazo cya Uganda n’u Rwanda.
Kuri ubu hamaze kuraswa Abanya-Uganda bane bivugwa ko bagiye bagerageza kwinjira mu Rwanda batwaye magendu banyuze mu nzira zitemewe.
1 Ibitekerezo
nkotanyi Kuwa 27/01/20
mb,ega abaturage bafite imyumvire iri hasi weeeeee, ubundi se hari abanyarwanda bacyambuka guhinga i bugande???? ahubwo mwerure muvuge ko mushaka kubohoza iyo mirima y’abanyarwanda !!!!! ariko wasanga namwe hari abangande bafite ibikorwa mu Rwanda , ahubwo mwa baturage mwe mwirinde akajagari ko gucuruza magendu na kanyanga ubundi murebe ko hari ikibazo muzagirira mu Rwanda, byari kuba ari ikibazo aba baraswa barasiwe ku mupaka , nyamara buri gihe barasirwa mu nzira za panya, kandi izo nzira za panya ninazo umwanzi w’ igihugu acamo , ntabwo rero twabasha gutandukanya umwanzi n’ ukora magendu
Subiza ⇾Tanga igitekerezo