Mu gihe uRwanda rwizihiza ku nshuro ya 26 intwari zitanze ngo rube ruri aho ruri ubu, intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko,Hon. Senani Benoit ikebura abaturage b�akarere ka Nyamasheke ibabwira ko igihe bakiri aba mbere mu bukene mu gihugu cyose badakwiye kwibonamo ubutwari,akabifata nk�ubugwari,aho abasaba gukora ibishoboka byose bakava ku mwanya nk�uwo w�ubugwari bakabarirwa mu turere dukize mu gihugu kandi ko bishoboka cyane igihe babyaje umusaruro amahirwe y�iterambere bafite.
Ni bimwe mu byaranze ijambo yavugiye mu murenge wa Kagano muri aka karere ku wa 1 Gashyantare mu kwizihiza ku nshuro ya 26 umunsi w�intwari z�igihugu,aho yavuze ko kuzirikana izi ntwari biduha amasomo tugomba kubakiraho ngo duteze imbere igihugu tugendeye ku bikorwa by�indashyikirwa byaziranze,aho zititaye ku buzima bwazo bwite,ahubwo zaharaniye ko buri munyarwanda ava ku ngoyi nyinshi zari zimuboshye zirimo ivangura n�ubukene bukabije,akibohora agaharanira kwiteza imbere binyuze mu gushyira hamwe kw�abanyarwanda bose.
Yavuze ariko ko Nyamasheke ikeneye ubutwari bw�abayobozi n�abaturage bayo bose ngo yikure ku mwanya ugayitse w�ubukene iriho.
Ati��murabyibuka,ubushakashatsi bwakozwe muri EICV 4 ku mibereho y�ingo bwagaragaje ko akarere kacu ari ko gakennye cyane. Ibyo rero si ubutwari kuza mu cyiciro nk�icyo. Akaba ari yo mpamvu ku munsi nk�uyu dukwiriye gutekereza ku cyatumye tudatera intambwe ngo tube indongozi koko kuri iyo ngingo n�icyo twakora ngo mu bihe biri imbere tuzabe turi imbere mu bukire kandi ibyo birashoboka, mu kwimakaza umurimo mu nzego zose,tukanahuza umutungo twinjiza n�abawutegereje ngo ubashe kubakwira.��
Bamwe mu baturage ariko basanga n�imikorere ya bamwe mu bashoramari b�aka karere itarimo ubutwari,aho bamwe bamara gutera imbere bakigendera ntibazongere no kuhatekereza kandi hari imishinga bakahakoreye izamura abasigaye,cyane cyane urubyiruko.
Irambona Jean Claude umaze igihe gito arangije ayisumbuye, avuga ko ubukene bukabije no kubura imirimo mu rubyiruko ari kimwe mu bihangayikishije, nyamara cyabonerwa umuti igihe ubuyobozi bwegereye abashoramari b�aka karere,bakagira ubutwari bwo kuhubaka ibikorwa remezo byaha abaturage benshi akazi,cyane cyane urubyiruko.
Ati�� Mbona tubuze intwari mu bashoramari bacu kuko Nyamasheke irabafite,ariko se bayimariye iki iyo urebye ubushomeri buri mu rubyiruko? Umaze gutera imbere arigendera ntazongere no kureba inyuma n�aho agiye ntagire nibura n�abo ajyana ngo abahe imirimo igaragara yabafasha guteza imbere abandi.��
Arakomeza ati�� Buri gihe iyo turi ahantu nk�aha usanga batubwira ngo amahirwe akarere kacu gafite y�iterambere,ntibatubwire n�umwe mu bashoramari bacu baba za Kigali n�ahandi wagarutse nibura ngo anubake Hoteli imwe ku kivu ihe akazi nibura abasore n�inkumi 10,ariko buri gihe iki kivu nta gihe kitavugwa mu madisikuru ko ari amahirwe y�iterambere. Aka karere,mu bayobozi no mu bashoramari gakeneye intwari ziva mu magambo zikajya mu bikorwa,tugatera imbere, na ho amadisikuru gusa ntaho yatugeza.��
Umuyobozi wako,Mukamasabo Appolonine,avuga ko na bo babona atari ubutwari guhora bavuga ubukene utundi turere tuvuga ubukire, agasanga hakenewe imbaraga za bose ngo babwikuremo.
Ati�� turashaka kujya imbere ariko turacyabangamiwe cyane na byinshi birimo amakimbirane yo mu ngo akigaragara, igwingira n�imirire mibi mu bana bato, abana baterwa inda zitateganijwe bakiri mu mashuri ubuzima bwabo bukangirika,ihohoterwa rinyuranye,ibiyobyabwenge mu rubyiruko n�ibindi,ibyo byose biratudindiza cyane kandi ntitwatera imbere tukigundagurana na byo. Twarabihagurukiye ngo turebe ko twakwivana kuri uyu mwanya ugayitse.��
Mu ntwari z�uRwanda harimo n�umwe mu bana b�I Nyange wakomokaga mu murenge wa Kagano muri aka karere,ubuyobozi bugasaba abaturage kumufatiraho urugero rw�ubutwari mu mikorere yabo ya buri munsi.
Tanga igitekerezo