Kuri uyu wa kane urukiko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha by�iterabwoba n�ibyambukiranya imipaka, rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Nkaka Ignace uzwi nka �La Forge Fils Bazeye� na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka �Abega�; ku bw�ubusabe bwabo.
Nkaka Ignace wahoze ari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe ubutasi muri uyu mutwe w�iterabwoba, bohererejwe u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gufatirwa ku mupaka uhuza iki gihugu na Uganda mu mpera za 2018.
Bivugwa ko bari bavuye gusinya amasezerano y�imikoranire n�umutwe w�iterabwoba wa RNC babifashijwemo na bamwe mu bategetsi ba Uganda, intego ari uguhungabanya umutekano w�u Rwanda.
Aba bagabo bombi baregwa ibyaha birimo icy�iterabwoba, kuba mu mutwe wa gisirikare utemewe no gukorana na leta y�amahanga hagamijwe kugaba ibitero ku Rwanda.
Kuri uyu wa kane La Forge Bazeye na Lt Colonel Abega bari bitabye urukiko bari kumwe n�ababunganira mu mategeko, gusa basaba ko urubanza rwabo rwakwigizwa inyuma kubera ibimenyetso bishya ubushinjacyaha bwongeye muri dosiye y�urubanza baregwamo.
Ibi bimenyetso bigizwe n�inyandikomvugo 40 z�abatangabuhamya muri uru rubanza nk’uko BBC yari mu rukiko ibitangaza.
Me Nkuba Milton wunganira Nkaka na Me Habimfura Elias wunganira Bwana Nsekanabo babwiye urukiko ko bakeneye umwanya uhagije wo kwiga kuri ibi bimenyetso bishya, birangira urukiko rubibemereye.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa 10 Werurwe uyu mwaka.
Tanga igitekerezo