Samuel Kanyon Doe wabaye perezida wa Liberia kuva mu 1980 kugeza mu 1990 ni umwe mu bategetsi bakoze ibikorwa bya kinyamanswa mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi yakoze muri Mata 1980, aho muri iki gikorwa Perezida William Tolbert n�abari bagize ubuyobozi bw�ishyaka �True Whig Party � bose bahise bicwa, Doe wari Sergeant icyo gihe agahita ashyiraho akanama kamufasha kuyobora ndetse agahita yiha ipeti rya General, ariko birangira nawe urwo yishe Tolbert ari rwo yishwe akaswe ubugabo n�indi myanya yo kumubiri we kugeza apfuye.
Akigera ku butegetsi, Doe yatesheje agaciro itegeko nshinga ryari rihari, amara imyaka itanu ayoboye igihugu gisirikare, bigeze mu 1985 ategeka ko habaho amatora arayatsinda aba ku mugaragaro perezida wa 21 wa Liberia. Aya matora ntiyavuzweho rumwe kuko yagaragayemo ibimenyetso byinshi by�uburiganya bwakozwe, ariko Doe akaba yari ashyigikiwe na Amerika kuko atacanaga uwaka n�Abasoviyete.
Samuel Doe niwe Munya Liberia wa mbere wavukiye muri iki gihugu wabaye perezida mu mateka yacyo. Yakomokaga mu bwoko bwa Krahn, bugizwe ahanini n�abanyacyaro, mbere yo guhirika ubutegetsi mu 1980, aba bakaba bari baragiye bahezwa n�Abanya-Liberia bakomoka ku babyeyi baturutse muri Amerika. Aba Banyamerika babaga batakiri abacakara batangiye kwimuka basubira muri Afurika mu myaka y�1820, nibo bayoboye igihugu nyuma yo kubona ubwigenge mu 1847.
Akigera ku butegetsi yafunguriye ibyambu bya Liberia amato y�ibihugu bya Canada, u Bushinwa n�u Burayi, birushaho kuzana ishoramari ry�amahanga mu gihugu, ariko binatuma Liberia iba igihugu cyo gukweperamo imisoro.
Doe yagerageje guha agaciro ubutegetsi bwe ashyiraho itegeko nshinga rishya mu 1984, mu mwaka wakurikiyeho, 1985, haba amatora arayatsinda, ariko abatavuga rumwe n�ubutegetsi bwe nabo barushaho kwiyongera. Aya matora indorerezi z�amahanga nyinshi zayakurikiranye zemeje ko yabayemo uburiganya, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza kumuba inyuma.
Mu mpera z�imyaka ya 80, nyuma y�uko kominizime yagendaga icika intege ari ko ubutegetsi bwa Doe bugenda burushaho kumungwa na ruswa, Amerika yatangiye kugenda imwitaza ndetse itangira kugira uruhare mu kumuhagarikira inkunga z�amahanga, bikiyongeraho n�urwango rw�abaturage bamushinjaga gushyira imbere abantu bo mu bwoko bwe.
Byatumye mu Ukuboza 1989 hubura intambara hagati y�abaturage, ubwo Liberia yaterwaga n�inyeshyamba ziturutse muri Cote d�Ivoire zishaka gufata Doe. Yaje gufatwa ku itariki 09 Nzeri 1990. Yakorewe iyicarubozo nyuma aricwa yishwe n�ingabo za Prince Johnson , wari ufatanyije na Charles Taylor mu kumurwanya.
Samuel Doe ubundi yari muntu ki?
Yavutse ku itariki 06 Gicurasi 1951, avukira ahitwa Tuzon, mu giturage gito giherereye mu ntara ya Grand Gedeh. Ku myaka 16 nibwo Doe yarangije amashuri abanza yinjira mu mashuri yisumbuye ku Ishuri ry�Ababatisita riri ahitwa Zwedru.
Nyuma y�imyaka ibiri, yahise yiyandikisha mu gisirikare cya Liberia (AFL), yiteze ko azahabonera bourse izamujyana mu Ishuri ryisumbuye ryo muri Kakata, aho kuyimuha atangira guhabwa inshingano za gisirikare. Mu myaka icumi yakurikiyeho yagiye ahabwa imirimo itandukanye mu gisirikare irimo kwigisha, kuyobora za gereza zo muri Monrovia n�indi.
Amaherezo ariko Doe yabashije kurangiza amashuri yisumbuye yiga mu buryo bw��Iyakure�, ahita ahabwa ipeti rya Master Sergeant ku itariki 11 Ukwakira 1979, ndetse ahabwa ubuyobozi bwa Batayo ya gatatu yakoreraga mu murwa mukuru ,Monrovia, umwanya yabayeho amezi 11.
Kuwa 12 Mata 1980, M/Sergeant Samuel Doe yayoboye agatsiko k�abasirikare bakomoka mu bwoko bwe, batangira igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bahereye ku kugaba igitero ku ngoro ya Perezida William R. Tolbert Jr baramwica. Ingabo ze zishe abandi bayobozi 26 bari bashyigikiye Perezida Tolbert muri iyo mirwano.
Abaminisitiri 13 bari bagize Guverinoma bahise bicirwa ku karubanda mu minsi 10 yakurikiyeho nyuma yo kubanza kwerekana ingufu ze no kubatesha agaciro. Bivugwa ko nyuma yo guhirika ubutegetsi abahoze ari ba minisitiri muri guverinoma ya Tolbert bazengurukijwe imihanda ya Monrovia bambaye ubusa, mbere yo kubarasira hafi y�inyanja. Abandi bakozi ba guverinoma babarirwa muri Magana bahunze igihugu abandi barafungwa.
Amaze guhirika ubutegetsi, Doe yahise afata ipeti rya General ashyiraho akanama kiswe �People’s Redemption Council� (PRC), kari kagizwe nawe n�abandi basirikare bo hasi bagera kuri 14, ngo kayobore igihugu. Iminsi ya mbere y�ubutegetsi bwe yaranzwe no kwica abahoze muri leta yahiritse, ategeka ifungurwa ry�abanyapolitiki bagera kuri 50 batavugaga rumwe n�ubutegetsi bo mu ishyaka �Progressive People’s Party� bari barafunzwe na Tolbert kubera imyigaragambyo ishingiye ku muceri yari imaze ukwezi ibaye.
Uruhare rwa Amerika mu guhirika Tolbert ku butegetsi
Muri kanama 2008, imbere ya Komisiyo y�ukuri n�ubwiyunge I Monrovia, uwahoze ari minisitiri w�ubutabera n�umujyanama wa Samuel Doe witwa Chea Cheapoo, wanahatanye mu matora yo mu 2011, yahishuye ko Ikigo cy�ubutasi cya Amerika, CIA ari cyo cyatanze ikarita y�ingoro ya Perezida Tolbert inyeshyamba za Doe zifashishije zibasha kuhinjira, ndetse avuga ko ari umuzungu w�Umunyamerika ukorera CIA warashe Perezida Tolbert akamwica.
Ku munsi wakurikiye ariko muri iyi komisiyo na none, undi wahoze ari minisitiri muri leta ya Samuel Doe, Dr Boima Fahnbulleh yatanze ubuhamya ahakana ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashije Doe mu guhirika Tolbert ku butegetsi.
Ibimenyetso bimwe byo mu 1980 bikomeza gushingira ku musirikare utaramenyekanye bivugwa ko yari umucanshuro w�umuzungu waba warateguye ihirikwa rya Tolbert. Mu gitabo cy�ubuzima bwe, Victoria, umugore wa Tolbert avuga ko yiboneye umugabo wahishe ku maso ufite ikiganza cy�umuzungu atera icyuma umugabo we.
Urupfu rwa Samuel Doe
Charles Taylor wari warahoze ari inshuti ya Samuel Doe, yinjiye muri Liberia aturutse muri Cote d�Ivoire kuwa 24 Ukuboza 1989 atangiza intambara yo gukuraho Doe. Taylor yari amaze gutoroka gereza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari ategerereje koherezwa muri Liberia yari imukurikiranyeho ibyaha byo kunyereza umutungo. Intambara yahise ikomera ku buryo hagati mu 1990 Taylor yari amaze kwigarurira igice hafi ya cyose cy�igihugu.
Samuel Doe yaje gufatirwa I Monrovia kuwa 09 Nzeri 1990, afashwe na Prince Y Johnson, wari uyoboye umutwe wa INPFL, wari witandukanyije n�umutwe wa Taylor, NPFL. Gen Quinoo, wayoboraga ingabo z�Umuryango w�ubukungu w�ibihugu byo muri Afurika y�Uburengerazuba ( ECOMOG) yari yatumiye Doe ku cyicaro mu nama ndetse yamwijeje ko umutekano we uba urinzwe.
Mu gitondo cyo ku itariki 09 Nzeri 1990, Doe yahageze mu gihe hari igikorwa cyo gusimbuza ingabo za Nigeria zari zifite ibikoresho bihagije zisimbuzwa ingabo za Gambia ngo zari zifite intege nke.
Ingabo za Nigeria ngo zari zamaze kuhava ubwo Doe n�abasirikare bacye bari bamurinze bahageraga kandi bumvaga nta kibazo cyari kuvuka. Doe yaraherekejwe agezwa ku biro bya Gen Quinoo mu gihe abari bamurinze bari bategereje hanze.
Prince Johnson wivuganye Samuel Doe
Inyeshyamba za Johnson zagize gutya ziratungurana zihita zigera aho hantu zitatumiwe kandi zitwaje ibikoresho biremereye zihita zitangira kwaka intwaro ingabo zose za Doe, zirangije zitangira kurasa mwe kuri umwe mu bari baherekeje Samuel Doe nyuma zibarasira mu kivunge.
Doe yumvise urusaku rw�amasasu hanze ahita arebana na Gen Quinoo wamwijeje ko ibintu bimeze neza, arangije amusaba akanya ngo ajye kureba uko ibintu bimeze hanze akurikirwa na Capt. Coker wo muri Gambia amuherekeje. Bakimara kurungurka no kubona uko ibintu bimeze, aba ngo nabo bahise bihisha.
Ingabo za Johnson zahise zinjira imbere zirangiza abari bari kumwe na Samuel Doe bose mbere yo kumurasa mu kaguru zirangije zimutwara ari muzima. Ubwo ngo iyo mirwano yarangiraga, ngo hasi ku butaka hari abasirikare bagera kuri 80 ba Samuel Doe bishwe. Capt Coker yasobanuye ibyabaye avuga ko Atari imirwano ahubwo ari ubwicanyi bukabije.
Nyuma yo gufatwa, mu rwego ngo rwo kugaragaza ko Samuel Doe atari arinzwe n�imbaraga za maji nk�uko yajyaga avuga, bamuciye amatwi, bamuca n�intoki zimwe n�amano nyuma y�amasaha 12 akorerwa iyicarubozo, nyuma aza kwicwa umurambo we uzengurutswa mu mihanda y�I Monrovia barangije baramushyingura, mbere yo kuwutaburura bakongera kuwushyingura.
Iyicarubozo Samuel yakorewe icyo gihe ryafashwe amashusho akwirakwizwa hirya no hino ku Isi, berekana Johnson arimo kunywa agatama bari guca amatwi Doe.
2 Ibitekerezo
rutembeza Kuwa 20/01/20
Koko politike ni mbi nubwo hari abo ikiza.Reba ukuntu Samuel DOE yishe nabi abo yasimbuye,hanyuma nawe bakamwica nabi.Mwibuke ukuntu Kadafi wari akomeye cyane ukuntu nawe bamwishe nabi,intumbi ye bakayanika kuli matelas iminsi myinshi uboshye uwanika amasaka.Singaye na Yezu wavuze ko iyi si iyoborwa na shitani.Nibyo kabisa.
Subiza ⇾HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 20/01/20
NTA HEZA H’ISI UWABISHOBORA YAGIRA NEZA BYIBURA ABASIGAYE BAKAZAJYA BAMWIBUKIRA KU BIKORWA BYE BYIZA YAKOREYE ABNDI NAHO UBUNDI BIBILIYA NTIBESHYA KUKO IGIRA" ITI NUMARA KUNYAGWA NAWE UZAHINDUKIRA UNYAGWE KANDI IBYO WAKOZE BIZAKUGARUKA KU MUTWE" NI MURI AMOSI IGICE NTIBUTSE NONE AHA NINKIBUKA NZAKIBASHYIRIRAHO N’UMURONGO GUSA UWAHANDUSHA YABIDUSHYIRIRAHO
Subiza ⇾Tanga igitekerezo