Gen. Khalifa Haftar wigometse ku butegetsi yatangaje ko igitero simusiga cyo gufata umurwa mukuru Tripoli kigiye kugabwa bidatinze nyuma y’amezi umunani atangiye intambara yo kurwanya Guverinoma ya Libya yemewe n’Umuryango Mpumahanga.
Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo kuri uyu wa Kane, Gen Haftar yagize ati: "Isaha ya zero yageze y’igitero cyagutse kandi cyuzuye gitegerejwe na buri Munya-Libya wese wigenga kandi w’umunyakuri."
Yakomeje agira ati: "Uyu munsi dutangaje urugamba twiyemeje no kwegera imbere tugana mu mutima w’umurwa mukuru kuwubohoza...muge imbere none aha ntwari zacu.,"
Libya irangwa n’umutekano muke kuva mu 2011 ubwo habaga imyigaragambyo ishyigikiwe na NATO yakuye ku butegetsi umuyobozi w’igihe kirekire wa Libya (bamwe bafata nk’umunyagitugu) Muammar Qaddafi.
Nyuma yaho, igihugu cyatangiye gucikamo ibice habaho Guverinoma ya Tripoli ishyigikiwe na Loni ariko idafite intege, igenzura uburengerazuba bw’igihugu yiswe "Government of National Accord (GNA), mu burasirazuba hashingwa indi ibangikanye n’iyi ", ifite n’igisirikare kiyobowe na Gen. Haftar kitwa "Libyan National Army (LNA)".
General Khalifa Haftar avuga ko Guverinoma ya Tripoli ishyigikiwe n’udutsiko tw’iterabwoba.
Kuri uyu wa Kane nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga, GNA yatangaje ko ibintu biri mu buryo, kandi ko ingabo zayo ziryamiye amajanja mu birindiro byazo mu majyepfo y’umurwa mukuru.
Minisitiri w’umutekano muri iyi guverinoma ya Tripoli, Fathi Bashagha kuri Televiziyo al-Ahrar yagize ati: "Twiteguye gusubiza inyuma ukundi kugerageza k’ubusazi kose kwa Haftar"
Gen. Haftar yagiye agira insinzi zihuse, ariko nyuma yo gusezeranya muri Nyakanga ko intsinzi ya nyuma iri hafi, ingabo ze zakomeje kwisirisimbya mu nkengero za Tripoli zitinya kuyinjiramo.
Byibuze abasivili 200 n’abarwanyi basaga 2000 bamaze kwicwa kuva Haftar yatangiza intambara kuri Guverinoma ya Tripoli nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye. Intambara kandi yavanye mu byabo abaturage bagera mu 146,000.
Tanga igitekerezo