Icyamamare mu njyana ya Rap muri Amerika no ku isi muri rusange, Dwayne Micheal Carter Jr. uzwi nka Lil Wayne araburira abasore bakibyiruka bakunda abagore cyane (biruka inyuma y�abagore) kuko bibicira icyerekezo cy�ubuzima.
Lil Wayne kimwe n�abandi bahanzi bagenzi be bahuriye kuri iyi njyana, bavugwaho amakuru yo gukunda itabi, ubusinzi ndetse no gukunda abagore. Gusa ubu butumwa yatanze dukesha Salone Daily agaragaza ko bishobora kuba ari ibyo avugwaho ari ibihuha.
Uyu muhanzi yagize ati: �Nkiri umwana, nakurikiye inzozi zanjye, ntabwo nakurikiye abagore. Abagore ni umugisha kuri twe abagabo ariko ku bakiri bato bashaka kugera ku ntego nziza mu buzima, mugomba kubanza kugera ku nzozi zanyu. Ntabwo mukwiriye kwiruka inyuma y�abagore. Abagabo bafite intego ntabwo biruka ku bagore, ahubwo bakurikira inzozi zabo.�
Lil Wayne ahamya ko umuntu ufite inzozi ashaka kugeraho, adashobora kubona umwanya wo kwiruka inyuma y�abagore.
Lil Wayne yavutse tariki ya 27 Nzeri 1982. Ni umuhanzi wageze kuri byinshi akesha injyana ya Rap birimo ibihembo bya Grammy Awards bitanu, BET Awards 11, Billboard Music Awards enye, MTV Video Awards ebyiri na NAACP Image Awards. Lil Wayne kandi ni umuyobozi w�inzu itunganya umuziki ya Young Money Entertainment, akaba ari na we wayishinze.
1 Ibitekerezo
philemon Kuwa 12/02/20
Indirimbo ze ndazemera arko ibyo yishizeho nabiriya bitabi atumura ntabwo mbyemera. Ubutumwa atanga ni sawa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo