Amakuru aturuka mu gihugu cya Malawi, mu murwa mukuru, Lilongwe, agizwe n�amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aravuga ko Abanyarwanda baba muri iki gihugu bongeye kwibasirwa n�abenegihugu nyuma y�urupfu rw�umuturage bikekwa ko baba bagizemo uruhare.
Amakuru akaba avuga ko ibikorwa by�abo Banyarwanda nk�ubucuruzi cyane cyane i Lilongwe birimo kwangizwa no gusahurwa n�abaturage bariye karungu. Mu mashusho yashyizwe ahagaragara humvikanamo umuturage avuga ko abo banyamahanga bagomba kuva mu gihugu cyabo.
Uku kwibasirwa kw�Abanyarwanda biravugwa ko gufitanye isano n�iyicwa ry�umuturage wo muri Malawi umurambo we wahishwe nyuma yo kwicwa, bivugwa ko abamubonye nyuma bamubonanye n�impunzi.
Biravugwa ko amazu yabo n�ibikorwa by�ubucuruzi byangijwe, bigatwikwa ndetse bigasahurwa n�abaturage ba Malawi. Ahibasiwe cyane akaba ari mu mujyi wa Lilongwe.
Ibi bije bikurikira iyicwa ry�umuturage wa Malawi, wishwe umurambo we ugahishwa nyuma waboneka bakavuga ko abamubonye nyuma bamubonye ari kumwe n�impunzi.
Si ubwa mbere abaturage ba Malawi bibasira abanyamahanga bahakorera cyane cyane Abarundi n�Abanyarwanda.
Mu mpera z�umwaka ushize abaturage ba Malawi bibasiye amaduka y�abacuruzi b�Abarundi bakorera muri iki gihugu, mu Karere ka Kasungu, barasahura andi baratwikwa, bivugwa ko barakajwe n�urupfu rw�umwana w�umukobwa wariwe n�imbwa y�Umurundi.
Mu 2016 kandi mu gihugu cya Zambia gituranye na Malawi, amaduka y�Abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda n�Abarundi nabwo yibasiwe n�abaturage ba Zambia babashinja kuba inyuma y�ibyaha bitandukanye byakorerwaga aho bakorera.
Ibi rero ni bimwe mu bintu bikomeje kubangamira kwishyira hamwe kw�Abanyafurika, aho usanga mu bihugu bitandukanye hakomeje kugaragara urwango bamwe bagirira bene wabo babikoreramo, ahanini usanga bishingiye ku ishyari riterwa n�uko baba barageze muri ibyo bihugu bagakora bakiteza imbere kurusha bamwe muri ba kavukire bikabaviramo kugirirwa ishyari.
Tanga igitekerezo