Amakuru aturuka mu gihugu cya Malawi, mu murwa mukuru, Lilongwe avuga ko Abanyarwanda bamaze igihe bibasirwa n�abenegihugu nyuma y�urupfu rw�umuturage bashakiye ubuhungiro mu nkambi z’Abanyarwanda ziri mu nkengero z’uyu mujyi.
Umwe mu Banyarwanda baba muri Malawi yabwiye Bwiza.com kuri uyu wa 4 Gashyantare ko Abanyarwanda batangiye guhungira mu nkambi y’impunzi kuko ngo Abanya-Malawi babasangaga mu nzu bakabahohotera.
Ati " Ibintu birakaze ino aha. Lilongwe birakaze cyane Abanyarwanda bamerewe nabi ariko ubu batangiye kujya gukambika mu nkambi y’Abanyarwanda iri hafi aho. Hariyo abahanganye n’ubutegetsi benshi ndakeka ko ari yo mpamvu."
Yakomeje agira ati " Sinzi uko nabivuga. Mushuti wanjye uba Lilongwe yambwiye ko bahungiye mu nkambi kuko Abanya-Malawi bari kubasanga no mu nzu, babasahura ndetse no ku mashopu shops]
Avuga ko kwibasirwa ahanini guturuka ku kuba Abanya- Malawi banga urunuka Abarundi kandi ngo bakaba bazi ko Abarundi n’Abanyarwanda ari bamwe kuko bakoresha ururimi rumwe. Aba baturage b’ibihugu byombi ngo babita " Bamaburundi"
Bwiza.com yashatse kumenya impamvu y’uru rwango ku Barundi, uyu avuga ko atazi impamvu yabyo. Avuga ko kugeza ubu nta Munyarwanda biramenyekana ko yishwe. Avuga ko asanga ari ishyari ribitera kuko Abanyarwanda n’Abarundi iyo bahageze barakora cyane bakiteza imbere, yemwe ngo bagatanga akazi no ku bene gihugu.
Yabwiye Bwiza.com ko Abanya-Malawi badahwema kwigamba ko igihe kigeze cyo kwikiza ba Maburundi kuko ngo kubasahura bidahagije.
Ati " Ubu bari kuvuga ngo Bamaburundi barabasahura, bakajya ahandi bakongera gukorera amafaranga, ngo ubu ni ukuzajya batwica. Badushinja kuba twaratoye Perezida Peter Mutharika kuko we yemera abanyamahanga kuko ngo na we yigeze kuba muri Amerika. Bavuga ko adufitiye akamaro, bo ngo ntacyo abamariye."
Uyu uvuga ko we adatuye i Lilongwe, yabwiye Bwiza.com ko mu Mujyi atuyemo wa Blantyre kuwa 3 Gashyantare atigeze acuruza kubera ubwoba bw’ibyabaye.
Avuga ko yumvise ko hari abantu babonetse barapfuye, bizamura uburakari bw’Abanyagihugu, bibasira Abanyamahanga barimo Abanyarwanda. Avuga ko i Lolongwe hasanzwe haba akavuyo bityo ko hari icyizere ko nka nyuma y’icyumweru, hazaba hongeye kuboneka ituze.
Si ubwa mbere abaturage ba Malawi bibasira abanyamahanga bahakorera cyane cyane Abarundi n�Abanyarwanda.
Mu mpera z�umwaka ushize abaturage ba Malawi bibasiye amaduka y�abacuruzi b�Abarundi bakorera muri iki gihugu, mu Karere ka Kasungu, barasahura andi baratwikwa, bivugwa ko barakajwe n�urupfu rw�umwana w�umukobwa wariwe n�imbwa y�Umurundi.
http://bwiza.com/?Lilongwe-Ibikorwa-by-Abanyarwanda-byongeye-kwibasirwa-n-Abanya-Malawi
Tanga igitekerezo