Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 20 Mutarama kirangira tariki ya 26 Mutarama 2020. Nacyo twagiteye umugongo, dutangiye igishya, twiyibutsa zimwe mu nkuru z’ingenzi twabagejejeho, ziganjemo izigifite icyo zivuze muri iki gihe. Inkuru ziri muri iki cyegeranyo ziravuga kuri politiki, umutekano, uburezi, utuntu n’utundi, imikino n’imyidagaduro. Ikaze!
Rwanda-Uganda: Minisitiri Mateke yakomye rutenderi
Mu gihe u Rwanda na Uganda biri gushaka uburyo umubano umaze imyaka irenga ibiri utagenda neza wasubira mu buryo, bamwe bakaba barabujijwe kugira icyo bavuga kuri ibi bihugu byombi kugira ngo intambwe ntoya yari imaze guterwa idasubira inyuma, Umunyamabanga wa leta ya Uganda muri Minisiteri y�Ububanyi n�amahanga, Dr. Philemon Mateke yagaragaje ko nta cyizere afitiye amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola tariki ya 21 Kanama 2019.
Ibi Minisitiri Mateke yabigaragarije ku rubuga rwe rwa Twitter, avuga ko yari yabwiye bagenzi be ko nta kintu amasezerano yatanga, avuga ko u Rwanda rukomeje kubicira abaturage. Abiganjemo Abanyarwanda harimo na Olivier Nduhungirehe bibuije Dr. Mateke ibyo u Rwanda rushinja Uganda harimo gufunga Abanyarwanda no kubatoteza, gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw�u Rwanda, by�umwihariko, uruhare Mateke ashinjwa mu gitero cyagabwe i Musanze mu Kwakira 2019 kigatwara ubuzima bwa 14.
America n�Ubufaransa ngo baba bari guhiga Moustapha Chafi uherutse mu Rwanda mu 2019
Ikinyamauru Chimp Reports cyo muri Uganda cyasohoye inkuru ivuga ko Moustapha Chafi ari gushakishwa n�igisirikare cy�America n�Ubufaransa, ashinjwa gufasha imitwe y�iterabwoba mu gice cya Sahel no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Iki kinyamakuru cyavuze ko Moustapha Chafi uvugwa ko aherutse mu Rwanda muri Mata 2019 ubwo umuyobozi w�ikirenga wa Qatar yari yagendereye iki gihugu ngo yaba akikirimo. Bwiza.com twabajije Umunyamabanga wa Leta y�u Rwanda muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga, Olivier Nduhungirehe atubwira ko nta makuru abifiteho.
Bugesera: Hafashwe abakekwaho kuba mu mitwe y�iterabwoba
Tariki ya 21 Mutarama, bwiza.com twamenye ko mbere gato ya tariki 25 Ukuboza 2019, mu mudugudu wa Mugorore akagari ka Mugorore mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera hafashwe abantu batatu bakekwagaho kujya mu myitozo y�imitwe y�iterabwoba, babiri bahise barekurwa hasigara umwe witwa Habineza, we abaturage bakeka ko yajyaga gutozwa na Al Shabab muri Tanzania, ahegereye umupaka wa Rusumo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w�akagari ka Mugorore, Rukundo Jean de Dieu yavuze ko Habineza yiyemerera ibyo ashinjwa gusa ngo ntabwo yajyaga kwitoreza muri Tanzania, ahubwo yajyaga i Kibungo gushaka aho azanyura agiye kwihuza n�umutwe w�iterabwoba. Iby�abandi babiri bari bafashwe ngo ntibyabahamye.
Umunyeshuri n’umubyeyi we baraye mu ishyamba rya TTC Zaza nyuma yo kwirukanwa
Tariki ya 22 Mutarama, umunyeshuri witwa Uwineza Diane woherejwe kwiga mu mwaka kane wisumbuye mu ishuri nderabarezi (TTC) Zaza ndetse n�umubyeyi we Nyirandendahimana Leonie baraye hanze nyuma y’aho ishuri ryanze kwakira uyu mwana kubera ko atari yujuje amafaranga y�ishuri, akabura n�itike imusubiza iwabo mu karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Uburezi (MINEDUC) Ushinzwe Amashuri Abanza n�Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yavuze ko ataramenya ibyo ayo makuru, gusa ngo abayobozi ba TTC Zaza bagomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y�Uburezi mu korohereza abana kwiga.
Perezida Tshisekedi yanyomoje abaha Abanyamulenge ubwenegihugu bw’u Rwanda
Ubwo yaganiraga n�abakongomani baba mu mahanga i Londres mu Bwongereza, Perezida F�lix Tshisekedi yavuze ko Abanyamulenge ari Abakongomani kimwe n�abandi. Byari mu rwego rwo kunyomoza ababiba urwango n�ababakorera ibikorwa byo guhohotera ubu bwoko no kubwica, bitwaza ko ari abanyamahanga, ndetse bamwe bakerura ko ari Abanyarwanda. Nyuma y�amagambo ya Tshisekedi, bamwe baramushimiye, abandi bagifite ingengabitekerezo yo kurimbura Abanyamulenge, babicishije ku mbuga zitandukanye, bavuga ko atanze ubwenegihugu ku banyamahanga. Gusa n�ubwo bitavuzweho rumwe, cyaba ari icyizere ko amagambo ya Tshisekedi azakurikirana n�ibikorwa byo kurindira Abanyamulenge umutekano n�kuko bigenda ku bandi baturage bari mu tundi duce twibarisiwe n�imitwe yitwaje intwaro.
UTUNTU N�UTUNDI
Muri uku kwezi kwa Mutarama, Abasore b�impanga Caleb Kehinde na Joshua Tayeolu bashyingiranye n�abakobwa b�impanga, Bernice Elejofi na Eunice Taiwo mu birori bidasanzwe byabereye i Lagos muri Nigeria. Aba basore bombi bavuze ko bifuzaga kurongora impanga gusa ngo ntibyaboroheye kuko hari abo babanje kubona mbere, barananirana bisaba ko babanza gukora amasengesho y�iminsi 120 biyiriza kugira ngo Imana ibasubize icyifuzo cyabo.
IMIKINO
La Tropicale Amissa Bongo: Team Rwanda ikomeje kutitwara neza
Muri Gabon hashize iminsi irindwi irushanwa ry�umukino ryiswe La Tropicale Amissa Bongo, muri izi nshuro zose nta Munyarwanda uregukana agace na kamwe ndetse ku rutonde rusange nta cyizere batanga ko umwe muri bo yakwegukana iri rushanwa nk�uko byagenze mu mwaka ushize, ubwo Areruya Joseph yazamuraga ibendera ry�u Rwanda muri Gabon. Mugisha Samuel uri ku mwanya wa 29 ni we uri hafi mu bagize Team Rwanda, Areruya ukurikiyeho ari ku mwanya wa 31 ku rutonde rusange.
IMYIDAGADURO
Amatora ya Miss Rwanda yaratangiye, 20 muri 54 ni bo bagomba gusigara
Hatangiye amatora ya Miss Rwanda biciye kuri interineti ndetse n�ubutumwa bugufi tariki ya 23 Mutarama 2020. Ni abakobwa 54 bazasigara ari 20 bazajya mu mwiherero (Boot Camp) ari na bo bazagera ku musozo w�iri rushanwa. Amatora yafunguwe nyuma y�aho buri mukobwa yahawe nimero. Uzegukana iri rushanwa, azahabwa imodoka ya Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 18 z�amafaranga y�u Rwanda.
Tanga igitekerezo