Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y�Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi yashyirije Minisitiri w�Intebe, Dr. Edward Ngirente ibaruwa y�ubwegure ku mirimo ye.
Ni ibaruwa yageze kuri Minisitiri Dr. Edward Ngirente ku mugoroba w�uyu wa 6 Gashyantare 2020, nk�uko ibiro bya Minisitiri w�Intebe byabitangarije ku rubuga rwa Twitter. Ibaruwa y�ubwegure bwa Dr. Munyakazi yakiriwe hamwe n�iya Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ubutabera.
Ibi biro byagize biti: � Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w�Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw�Abanyamabanga ba Leta, Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y�Ubutabera na Dr. Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y�Uburezi, azashyikirizwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."
Dr. Munyakazi ashobora kuba azira amakosa yakoze mu bubasha yari afite muri iyi Minisiteri. N’ubwo hari hashize igihe, yigeze kuvugwaho amakosa abiri arimo ngo kuba yarahohoteye umurezi/umuyobozi w’ishuri mu ruhame, amukoza isoni mbere y’uko amusohora mu nama n’uburiganya bivugwa ko yakoze ku rutonde rw’imitsindishirize y’amashuri mu mpera za 2019 aho ngo yaba yarahawe inyoroshyo ngo atekinike nk’uko Igihe cyabitangaje.
Tariki ya 14 Ukwakira 2016 ni bwo Dr. Isaac Munyakazi yahawe izi nshingano agiriwe icyizere yagiriwe na Perezida wa Repubulika, avuye muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), icyo gihe yari umuyobozi w�Ishami ry�Ubukungu n�Imicungire y�Ubucuruzi . Yagiyeho muri Minisiteri y’Uburezi asimbuye Olivier Rwamukwaya, wagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
1 Ibitekerezo
Mparambo Kuwa 07/02/20
Nta gahora gahanze. Ahubwo baratinze. Aba bayobozi bari barigize abategetsi nka ba ’’ Uzi ici ndi co’’ n’imvugo z’inyandagazi.
Subiza ⇾N’ubundi nta kuyobora abo utubaha watumye batanagukunda.
Tanga igitekerezo