Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary yagereranyije ubuzima bw’umukobwa n’ururabo ubwo yasabaga urubyiruko rw’abakobwa kwirinda uwo ariwe wese watuma ruteshuka ku ntego rwihaye.
Ni impanuro Minisitiri Mbabazi yahaye abakobwa ba AERG baturutse muri za kaminuza n’amashuri makuru akorera mu Rwanda bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba. Ufite insanganyamatsiko ’Ubuzima bufite intego inkingi yo kwigira nyako".
Agereranya ubuzima bw’umukobwa n’ururabo, Min Mbabazi yagize ati "
Ubuzima bw’umukobwa ni nk’ururabo iyo rurabya ruba ari rwiza cyane rugakurura utambutse wese ariko iyo urukuye ku mizi yarwo ruruma. Namwe ntihazagire utuma mutandukira ku ntego zanyu kuko ariyo mizi mushingiyeho".
Yakomeje abasaba Kugira ubuzima bufite intego, Kwishakamo ibisubizo, Guhangana n�ihungabana ndetse no Kuba umusemburo w�iterambere ry’Igihugu.
Ubwo yatangizaga uyu mwiherero Guverineri w’Intera y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yabasabye aba bakobwa ko uyu mwiherero wazababera umwanya wo kwitekerezaho, buri wese akarebe icyo yakongera ku cyo asanzwe akora kandi hagafatirwamo n’ingamba zo kuba indakemwa; anabibutsa ko inzitizi bahura nazo zose zidakwiye kubagamburuza.
Aha yagize ati "Ndabasaba kugira imyitwarire ntamakemwa. Impamvu mbibabwira; turabona abana b’abakobwa benshi biyandarika. Amateka yanyu, ibibazo mwanyuzemo nta kindi cyakabaye kibibagiza ubuzima mwaba mwaranyuzemo ngo mujye mu bishuko".
Uyu mwiherero witabiriwe n’abakobwa bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) 250 baturutse muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, ukaba waberaga muri Avega Agahozo ishamirya Rwamagana, mu butumwa bwabo bakaba bashima ubuyobozi budahwema kubaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Tanga igitekerezo