Minisitiri ushinzwe ibibazo by�imbere mu gihugu, Obiga Kania yabwiye abadepite ko mugenzi wabo Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ari umutungo w�igihugu ukwiriye kurindirwa umutekano.
Ni amagambo yatangaje tariki y a 15 Mutarama, imbere y�aba badepite bagize akanama k�umutekano n�ibibazo by�imbere mu gihugu, avuga ko leta yafashe ingamba zidasanzwe zo kurinda uyu munyapolitiki (Bobi Wine) cyane ko ashaka kuyobora igihugu mu 2021 nk�uko Nile Post ibivuga.
Yavuze ko inshingano buri wese ufite umugambi nk�uwa Kyagulanyi agomba nyuma y�ikibazo cy�umutekano wa Bobi Wine cyazamuwe n�umudepite witwa Muhamed Muwanga Kivumbi, agaragaza ko uteye impungenge.
Minisitiri Obiga ati: �Ni inshingano zacu mu by�umutekano kumenya aho Kyagulanyi ari, kuko ni umutungo w�igihugu. Igihe yaba atowe, umuyobozi wa polisi yaza akavuga ati: �ugomba kurindirwa umutekano, ntabwo ukwiriye kuryama aho hantu.�
Kyagulanyi ari mu badepite mbarwa beruye, bakagaragaza ko badashyigikiye politiki ya Perezida Museveni, amushinja kutita ku nyungu z�urubyiruko rwabuze akazi, ubu rubayeho mu buzima bugoye. Byatumye ashinja ishyaka rya politiki (People Power) ryiganjemo abayoboke b�urubyiruko.
Ni kenshi Kyagulanyi agongana n�inzego z�umutekano (polisi n�abasirikare), ubwo yateguye inama n�ibitaramo by�umuziki. Ibi byose bihagirikwa bivugwa ko impamvu ari umutekano utizewe uharangwa ndetse no kutuzuza ibisabwa ngo bibe. Afungwa kenshi, akarekurwa, akavuga ko abamufunze bamuhohoteye (bamufunze mu buryo butemewe), rimwe na rimwe agatangaza ko bikorwa kuko ishyaka NRM riba ritewe impungenge n�intera ishyaka rye rigezeho, akavuga ko atazacika intege. Birashoboka ko akanyabugabo agaterwa na bimwe mu bihembo ahabwa n�imiryango mpuzamahanga nk�impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Nibishoboka, buri wese akuzuza ibisabwa, Bobi Wine, Yoweri Museveni n�abandi bazahatanira mu matora y�Umukuru w�Igihugu azaba mu 2021.
Tanga igitekerezo