Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga ya Uganda yatangaje ko Urukiko rwa gisirikare rwarekuye Abanyarwanda 13 bari bakurikiranweho ibyaha bitandukanye, gusa amakuru avuga ko harimo abarwanyi b�umutwe wa RUD Urunana bagabye igitero mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019.
Itangazo rigenewe itangazamakuru, rishyira abarekuwe mu byiciro bine :
- Icyiciro cya mbere : Abashinjwa ibyaha birimo ubutasi n�ibindi byaha bifite aho bihuriye n�umutekano, basubiye muri Uganda bakongera bagafungwa.
- Icyiciro cya kabiri : Abagore b�abo mu cyiciro cya kabiri.
- Icyiciro cya gatatu : Abagize uruhare mu byaha byoroheje no kubisubira.
- Icyiciro cya kane : Abakurikiranwaga n�Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, bashinjwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n�amategeko ; aba bakaba barakuriweho iki cyaha. Aba ni abishyiriye igisirikare cy�igihugu (UPDF) ku mupaka bafite intwaro.
Icyiciro cya kane kirimo abagabo babiri ; Kabayija Seleman na Nzabonimpa Fidel, bakaba ari bo bazamuwe mu majwi na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko ngo ni bamwe mu barwanyi batatu b�umutwe wa RUD Urunana. Baboneyeho no gusaba Uganda uwa gatatu muri aba bahungiyeyo.
Tariki ya 4 n�iya 5 Ukwakira ni bwo uyu mutwe wa RUD Urunana wagabye igitero mu karere ka Musanze, mu mirenge ya Kinigi, Musanze ndetse na Nyange, kigwamo abaturage 14, abandi 18 barakomereka nk�ubwo byemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi y�igihugu.
Ubwo iki gitero cyabaga, ingabo z�igihugu zagiye gutabara, zihangana n�aba barwanyi, bamwe barafatwa, abandi baricwa, bivugwa ko hari n�abahungiye muri Uganda. Abo bahunze bivugwa ko harimo n�aba, bari kuburamo umwe.
Nk�uko Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga ya Uganda yabiyangaje, aba Banyarwanda barekuwe bamaze gushyikirizwa Urwego rw�Abinjira n�Abasohoka i Kampala kuri Serena Hotel, igitegerejwe ni uko bagera mu Rwanda.
Gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw�u Rwanda biri mu mpamvu z�umwuka mubi uri hagati y�iki gihugu na Uganda, hakaba hari gukoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo ugaruke mu nzira nziza. Amaso ahanzwe inama ihuza Perezida Kagame, Yoweri Museveni ndetse n�abahuza ; Jo�o Lauren�o wa Angola na F�lix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, izabera ku mupaka wa Gatuna/Katuna ku wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020.
Tanga igitekerezo