Nyuma y�aho umubano mubi hagati ya Uganda n�u Rwanda ufatiye intera, Abanyarwanda �bakagirwa inama� yo kutajya muri Uganda, bimwe mu bicuruzwa byatangiye kubura, nyuma bigura igiciro kiri hejuru kugeza n�aho bimwe bibuze burundu ku isoko.
Bwiza.com yanyarukiye mu Murenge wa Muhima, Mu Kagari k�Amahoro mu Karere ka Nyarugende ngo imenye byinshi kuri iyi ngingo.
Iki kinyamakauru cyahageze kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo mbere ya saa sita, yasanze menshi mu maduka akinguye ariko abakiriya ari bake.
Cyegereye umwe mu bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibura ry�ibicuruzwa ryatangiye nyuma ya Gashyantare 2017. Yavuze ko byatangiye ibicuruzwa bitangira guhenda, nyuma bibura burundu.
Mugenzi we yavuze ko hari ibikiboneka ariko ku giciro cyo hejuru gikabije aho bikiboneka ariko ko hari n�ibitaboneka.
Ati � Hari ibyo tutagicuruza, twabuze burundu ariko hari ibindi ushaka n�aho ubisanze bikaba bihenze cyane.�
Dore urutonde rw�ibicuruzwa byavaga muri Uganda, byabuze burundu muri aka gace:
1. Ibirayi by�ibigande
Ibi ngo byaguraga amafaranga 200 ku kiro bikaba ari byo byabaga bihendutse ugereranyije n�ibyo mu Rwanda nka Kura Useke (Frw 250) na Kinigi (Frw 300).
2. Isabune ya Mukwano
Iyi yaguraga Frw 500 nyuma iza kugura Frw 700, nyuma ibura burundu ndetse na White Star yaguraga igihumbi ikaza kugura Frw 1500 nyuma ikabura burundu.
3. Amata ya Highlands
Aya mata yo mu mapaki yaguraga Frw 500 nayo ngo nta kiboneka ku isoko.
4. Amazi ya Aqua Sipi
Mu maduka atandukanye Bwiza.com yagezemo, bagaragaje ko bayabuze.
5. Amavuta yo kurya, mukwano gold nayo nta kiboneka ku isoko.
6. Amavuta yo kwisiga ya Movit
Abacuruzi bavuga ko bisa nk�aho yacitse ariko ko aho abonetse aba ahenze cyane. Movit yo kwisiga ifite ibara ry�umuhondo, iyo ibonetse igura Frw 2,500 kandi mbere yaraguraga Frw 1,000
Naho ngo Movit y�umukara iyo ibonetse igura Frw 3,500 kandi yaraguraga Frw 1,000.
Aba bacuruzi babwiye Bwiza.com ko abakiliya babo bagiye baza bashaka kugura ibi bicuruzwa ari benshi ariko bakabibura.
Ni ikibazo aba bacuruzi bavuga ko gifitanye isano n�ifungwa ry�imipaka kandi ko cyagize ingaruka ku byo binjizaga.
Tanga igitekerezo