Muri miliyari zisaga 2 z�igihombo leta yatejwe, miliyoni 661 ni zo zimaze kugaruzwa nk�uko byemezwa na Komisiyo y�imibereho myiza y�abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, yasesenguye raporo ya Komisiyo y�Abakozi ba Leta n�Umurimo igaragaza icyo gihombo.
Byatangarijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020 nyuma y’isesengura ryakozwe n’iyi komisiyo ku gihombo cyatejwe Leta biturutse ku micungire mibi y�abakozi no kubirukana mu buryo bunyuranyije n�amategeko.
Perezida w�iyi Komisiyo, Hon. Christine Muhongayire avuga ko igihombo cyatejwe Leta gishingiye ku buryo bwo gucunga abakozi nabi, aho usanga umukozi yirukanwa binyuranyije n�amategeko cyangwa ibisabwa byose ntibyuzuzwe, bityo umukozi akirukanwa hari ibyo abura ngo huzuzwe ibiteganywa n�amategeko.
Yagize ati: �Igihombo gitezwa Leta ni igituruka ku micungire mibi y�abakozi, hari ubwo yirukanwa mu buryo butubahirije amategeko, icyo gihe akiyambaza inkiko akabatsinda, bityo akishyurwa, bivuze ko uwakoze ayo makosa yo kwirukana umukozi binyuranyije n�amategeko yagombye kubiryozwa umutungo Leta yatanze yishyura umukozi ukaryozwa umuyobozi babigizemo uruhare.�
Avuga ko amafaranga amaze kugaruzwa mu isanduku ya Leta ari make urebye igihombo Leta yatejwe uko kingana, agasanga abahombeje Leta bakayishora mu manza bitewe n�amakosa yakozwe babiryozwa.
Yakomeje agira ati: �Amaze kugaruzwa mu isanduku ya Leta ni miriyoni 661 muri miryari ebyiri zisaga, bivuze ko akiri make cyane, nka Komisiyo y�inteko ishinzwe imibereho myiza y�abaturage ntituranyurwa.�
Abadepite basanga amafaranga amaze kugaruzwa mu isanduku ya Leta ari make cyane ugereranyije n�igihombo Leta yatejwe, bagasaba ko byakorwa vuba ababarwaho ayo makosa yagushije Leta mu gihombo bagakurikiranwa bakishyuzwa, bityo amafaranga ya Leta akagaruzwa.
Hon. Muhongayire yashimangiye ko usibye no guhombya Leta, no kwirukana abakozi mu kazi mu buryo butubahirije amategeko na byo ari igihombo ku gihugu, ibyo byose bikaba ari ikibazo Inteko ikwiye gukurikirana mu nshingano zayo.
Abagize Komisiyo barasaba Leta binyuze muri Minisiteri y�Ubutabera gukurikirana abateje igihombo Leta mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ahanini abahombeje Leta biturutse ku kwirukana abakozi mu buryo butubahirije amategeko.
Muri Kamena 2018, Minisitiri w�umurimo yihanangirije abayobozi bashora Leta mu manza zitari ngombwa bigatuma itsindwa, aho yavugaga ko kugeza icyo gihe leta yari imaze kwishyura akayabo k�asaga miliyari 1,5 mu myaka itanu gusa.
Tanga igitekerezo