Ubwo numvaga mfite ibitotsi nataye umugabo wanjye muri salo njya kuba niryamiye, nararyamye bigera nka saa sita ataraza kuryama, nkeka ko akirimo kureba umupira cyangwa ibindi kuri televiziyo.
Yagezaho numva araje araryamye sinabyitaho ariko icyaje kuntungura ni uko nazindutse ngiye mu kazi nagera muri salo muri izo ntebe neza aho yari yicaye nkahasanga udukingirizo tubiri twakoreshejwe.
Nabyukije umugabo ndatumwereka, arampakanira yivuye inyuma, nkoze ku mukozi na we antera utwatsi,. ariko nubwo bose bampakaniye mfite amakuru ko basambana nubwo ntari nabifatira.
Nagumye muri iri hurizo, rwose nabuze nicyo nashingiraho nirukana uyu mukobwa, ariko burya iyo umuntu ari mu ikosa arigaragaza, byo bigaragara ko aribo bahasambaniye bibagirwa kuduta. Kuko nta numwe ushaka kunyegera.
Mungire inama, kuko umugabo we bamubwiye ko ntazongera kuryamana na we mu gihe cyose azaba atarambwira ibyatwo. Murakoze!!
2 Ibitekerezo
zimbaya Kuwa 18/11/19
nawe uzafate izindi ebyiri uziraza aho wazisanze wumve uko bakubwira
Subiza ⇾ariko ariwowe uryamye nyuma yabose.ikindi madamu iyo hakorwa iperereza
ese ntawundi wari wahageze?izo kapote zarimo amasohoro akiri mashya
sinabona uko ngufasha ikindi nuko nabasaba inama hano birangira
batavuzeko byabagiriye akamaro ibisubizo babonye
Mucyo P. Kuwa 18/11/19
shaka umukozi mubi cyaneeeee hanyuma wowe ujye umukunda umufate neza umwigishe akazi niba atakazi umwe nawe uzavuga uti namusambanya azamusambanye biragoye guhindura umuntu kandi nawe urumuntu kereste Imana yonyine ihangane .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo