Abarimu cyangwa se abarezi mu mashuri abanza n�ayisumbuye, abapolisi ndetse n�abasirikare bato (ba Afande) ndabasuhuje mu cyubahiro cyanyu mbagomba bitewe n�umurimo ukomeye mukora.
Iyo mbatekereza ndeba no kuri ya mafaranga muhembwa ukwezi kurangiye (umushahara), bikaba n�ubwo nka bamwe muri mwe akererwa kubageraho. Aha ndavuga ku mushahara wa mwarimu wa Mutarama atarahabwa, ubu tukaba dukabakaba mu mwamba wa Gashyantare.
Umushahara wanyu wavuzweho, bamwe bakavuga ko �abakora akazi kavunnye, ari bo babona intica ntikize�, ibyo bikitwa ubwitange kuko burya abarebye kure bavuga ko kubabonera igihembo gikwiriye akazi mukora bisa n’ibitashoboka. Njye ndabaza abasomyi b�iyi nyandiko nti: �Ko mwibaza ku mushahara wa mwarimu na ba afande bombi, ni nde muri bo ukwiriye kongezwa umushahara mbere y�abandi?�
Hari ubwo imirimo yanyu igereranwa ariko hakabura ukora umurimo woroshye. Birumvikana akazi kanyu karatandukanye ariko kose karagoye, gasaba ubwitange no kukishimira, kugira ngo kagende neza, abo mukorera basorome ku mbuto zako nziza.
Mwarimu
Mwarimu mu mashuri abanza ndetse n�ayisumbuye, mugira uruhare runini mu gucura umuntu mu ishusho mushaka ariko mwahisemo ya yindi nziza, ikwiriye umwana w’icyerekezo.
Ndibuka mu minsi mike, ubwo nitegerezaga agafoto bamfotoye ndi mu wa gatatu w�amashuri abanza, ndavuga nti: �Umuntu ava kure!�
Ibi bisobanuye ko icyo gihe ntari nakabaye umuntu wuzuye, ubu maze gukamirika. Igice kinini cy�ubuzima bwanjye, ngikesha mwarimu, we wanyigishije kujya ku ishuri nakarabye, nameshe imyenda, anyigisha no kugira ikinyabupfura.
Nta gushidikanya ubu narakuze, ariko impamba mwarimu yampaye kugeza ubu ndacyayirira mu nzira. Mwarimu ashwana n�abana bakerewe, mwarimu ahana abana batukanye, mwarimu akiranura abana barwanye, kwihangana bigatuma umwana aba umuntu mukuru, ufite ibitekerezo byuje ubwenge, bimwubaka ubwe n�umuryango mugari abamo.
Umusirikare muto (afande)
Mu ishyamba rizitanye ry�Urugano, mu mbeho y�ubutita, afande arahari mu gitondo, saa sita na nijoro, mu mvura y�amahindu, ashaka amahoro n�umutekano w�Abanyarwanda. Ku izuba ry�igikatu mu mayaga, naho ntabwo ahatinya ku mpamvu yo kurinda ubusugire bw�igihugu. Yiteguye kwinjira mu rusaku rw�amasasu, ahangana n�abashaka kuruhungabanya kuko afite inshingano zo kururinda, byaba ngombwa agatakaza n�ubuzima ku bwarwo n�abarutuye.
Afande byose abikorana umurava ndetse n�ubwitange, yirengagije twa dufaranga ahabwa nyuma y�ukwezi. Uyu mushahara, abasesengura bya hafi n�abimbika bavuga neza ko ari muke, bageraranyije n�umurimo bakora. Ndashimira mwese mutajya muvuga kuri uyu mushahara muhabwa, mukabirekera abo hanze (abatari muri uwo mwuga). Ndashimira kandi Afande nahatiye kubaza ingano y�aya ahembwa ariko akaryumaho.
Umupolisi muto (afande)
Kurinda umutekano w�Abanyarwanda n�ibyabo ni zo nshingano mwemeye gukora, mutitaye kuri ya mafaranga make muhabwa iyo ukwezi kurangiye. Mwiyemeje kurinda amagara y�abatuye igihugu, hari ubwo bingora kubatandukanya na ba Afande navuze haruguru n�ubwo burya mutandukanye mu nshingano.
Mubaho kugira ngo ubuzima bw�abakora ingendo mu muhanda busigasirwe, mubaho kugira ngo ingo zabo ubuzima bwabo mu ngo butekane ndetse n�ibyabo hatagira ushaka kubyangiza cyangwa se kubibambura. Murakenewe cyane mu buzima bwa buri munsi.
Ese birashoboka ko igihugu cyabaho mwarimu, umupolisi ndetse n�umusirikare badahari? Ndumva abenshi muri mwe mwavuga ko bitashoboka. Bamwe muratura, mukavuga ko mwifuza kumva inkuru nziza, aba bantu bahawe agatubutse ukwezi kurangiye, abandi mukabivugira mu mitima yanyu. Ibi birashoboka ariko se mu gihe bitaba bishobotse, bikaba ngombwa ko umwe muri bo ari we ubanza kongezwa, wahera kuri nde?
33 Ibitekerezo
theo Kuwa 13/02/20
ijoro ribara uwariraye
Subiza ⇾hitimana Kuwa 14/02/20
Kubera ko bombi bahembwa "URUSENDA",Leta bose izabongeze.Ntabwo nemera abavuga ngo Leta nta mafaranga ifite.Irayafite nuko idashaka "gusaranganya" abakozi bayo.Urugero,ntabwo nemera ukuntu Nyakubahwa wiganye na Mwarimu cyangwa Afande,yahembwa za Millions hamwe n’Imodoka,mu gihe Mwarimu ahembwa 42 000.
Subiza ⇾Proposition: Minister nahembwe 1000 000,Depite,Senator bahembwe 200 000,umukozi wa BNR,RRA,RBA,NAEB,etc...bahembwe 100 000.Bigenze gutyo,nta kabuza Mwarimu yahembwa nibuze 100 000.Ikibazo nuko wa mugani urukundo rwashize.Buri wese arikunda,ntarebe ingaruka bigira ku bandi.Ubukristu bwarabuze.Twibuke ko Mwarimu avunika kuturusha.
Dieng Kuwa 14/02/20
Ibyo byose bigenwa n’itegeko ntimubyirengagize ariko.
Subiza ⇾ali Kuwa 17/02/20
Abo bose bahembwa ayo uvuga niko ari aba yobozi, umuyobozi ntahembwa nkumuyoborwa kabone nubwo umuyoborwa yaba amuruaha high education levels, so iga uko wabyaza umusaruro muri 27k uhembwa kandi utunge umuryango byongey uquhaze unawigishe, uwuvuze neza utanga mituel, uwurihire amashuri, ukuremo umusoro wakabanza utuyemo,cg ikode ryo muri iki gihugu. Muhorane Imana numugisha muri iki gihugu cyacu.
Subiza ⇾ali Kuwa 17/02/20
Abo bose bahembwa ayo uvuga niko ari aba yobozi, umuyobozi ntahembwa nkumuyoborwa kabone nubwo umuyoborwa yaba amuruaha high education levels, so iga uko wabyaza umusaruro muri 27k uhembwa kandi utunge umuryango byongey uquhaze unawigishe, uwuvuze neza utanga mituel, uwurihire amashuri, ukuremo umusoro wakabanza utuyemo,cg ikode ryo muri iki gihugu. Muhorane Imana numugisha muri iki gihugu cyacu.
Subiza ⇾theo Kuwa 13/02/20
ijoro ribara uwariraye
Subiza ⇾theo Kuwa 13/02/20
ijoro ribara uwariraye mujye mwicecekera
Subiza ⇾Emmy Kuwa 14/02/20
Njye nahera kubo mbona banyagirwa ijoro namanywa nib utanyura kugishushu kukinamba mugipoloso nahandi nguhabur abapolisi tutirengagije kubaba banyagirirwa kumastations birumvikana polisi1 umusirikare2 mwarimu3
Subiza ⇾Izabayo cecile Kuwa 13/02/20
Ok ikigitekerezo nikiza shimiye mwe mwatekereje kiraba Bantu mubyukuri mwarimu na afande bahebwa umushahara mucyepe Kandi bakora akazi katoroshye Bose ibyo bahebwa ntibyaboneka kibwumurimo bakora ariko bongereweho amafaranga make kuyo bahebwaga byababyiza naho Bose nakwiye kongererwa bisho botse nakongererwa rimwe ariko bidakunze habanza afande namwarimu agakurikiraho
Subiza ⇾Izabayo cecile Kuwa 13/02/20
Ok ikigitekerezo nikiza shimiye mwe mwatekereje kiraba Bantu mubyukuri mwarimu na afande bahebwa umushahara mucyepe Kandi bakora akazi katoroshye Bose ibyo bahebwa ntibyaboneka kibwumurimo bakora ariko bongereweho amafaranga make kuyo bahebwaga byababyiza naho Bose nakwiye kongererwa bisho botse nakongererwa rimwe ariko bidakunze habanza afande namwarimu agakurikiraho
Subiza ⇾ukuri Kuwa 13/02/20
Ge Uko mbyumva numva uwakongererwa umushara 1-Maneko: kuko nibo bamenya Uko ubuzima bw’igihugu buhagaze 2-umusirikare: kuko arinda igihugu 3-Mwarimu 4-Police .....
Subiza ⇾ukuri Kuwa 13/02/20
Ge Uko mbyumva numva uwakongererwa umushara 1-Maneko: kuko nibo bamenya Uko ubuzima bw’igihugu buhagaze 2-umusirikare: kuko arinda igihugu 3-Mwarimu 4-Police .....
Subiza ⇾Blaise Mulindahabi Kuwa 14/02/20
Buriya iyo mugereranya ibintu 2 muzajye mutekereza no kungaruka yabyo, ndashima abanyarwanda ku bwitange n’indanga gaciro bakorana akazi kabo.
Subiza ⇾Ibikorwa byose dukora nta mutekano ntabwo byabaho.
Mufate urugero rwa congo igihe cya Mobutu(Zae) aho iyo umusirikare yasonzaga yagaburirwaga n’imbunda ye,agateza umutekano mucye aho kuurinda ingaruka ikagera kubantu bose, mu gihe umwarimu we iyo yasonzaga yahagarikaga akazi(greve) akajya gushaka ubundi buryo abona ibimutunga mu mutekano
ARDO Kuwa 14/02/20
NAKONGEZA MWARIMU KUKO ABO BANDI BAJYA GUHAHIRA MURI ARMY SHOP
Subiza ⇾Ali Kuwa 17/02/20
nonese muvandi ko uvuga ngo uhembwa 42k uwo musirikare cg police bakubwira ko ahembwahagati ya 20 na 30k iyo shop wayijyanamo iki?ibuke ko aba yarafashe avance sur salaire!ubundi bavuga ngo abasangira ubusa bitana ibisambo!hhhh icecekere ahubwo mukunde igihugu cyacu ubundi mukorane umurava
Subiza ⇾ngabo Kuwa 14/02/20
Ukuri uzuze ukuri 100% kuko akazi kambere kabaho kagoye nubutasi kagendana nurugamba (Igisirikare)aba nibo babanza wenda hakazaho mwarimu nyuma police
Subiza ⇾Tanga igitekerezo