Urubanza rwa Neretse Fabiani, aregwamo icyaha cya jenoside imbere y�Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu gihugu cy�u Bubiligi, rugeze mu cyumweru cya gatatu, mu cyiciro cyo kumva abatangabuhamya. Hatagize igihinduka, urukiko rugomba kumva ku ruhare yaba yaragizemo mu iyicwa ry�abantu bagera kuri 13 i Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali, munsi y�ahazwi nka Tapis Rouge.
Bose si ko bazakora urugendo rujya i Buruseli gushinja Neretse. Dore ko nyuma y�imyaka 25, kimwe n�ahandi henshi mu Rwanda, Nyamirambo cyangwa se Rwezamenyo, nk�uko hasigaye hitwa, yahinduye isura. Kugeza no ku batuye aka gace k�umujyi wa Kigali. Ku kibazo Neretse Fabiani, muramuzi? Abenshi igisubizo ni �Reka da. Uwo muntu ni bwo nkimwumva pe!� Benshi ngo bahatuye vuba. Abandi barapfuye bararangira. Abandi bahabaga bakodesha, nka Neretse, nta wuzi iyo bagiye nyuma ya jenoside. Nyamara Neretse we, aho ubu yisobanura kuri buriya bwicanyi bwabereye mu murenge wa Rwezamenyo, akagari ka Rwezamenyo ya 2, mu mudugudu w�Urumuri, avuga yivuye inyuma �nta bapfira gushira�, nk�uko byibutswa n�uyu mukecuru WDA utuye muri ako gace, hafi y�aho Neretse yari atuye. Ese Neretse Fabiani, aramuzi? Yeee! �Ntamumenya se, si we wicishije abantu hano rugikubita se? Kwa Gakwaya, kwa Sisi no kwa Bucyana, bose ni we! �
Gukoma imbarutso
Uriya mukecuru, wifuje kwitwa WDA kubera umutekano we, avuga ko aho batuye �muri jenoside hishwe cyane n�interahamwe zigizwe ahanini n�abakarani bo mu isoko rya Nyamirambo n�abimukira�. Na Neretse ngo yari acumbitse �muri kiriya gipangu no.8 hahoze ari kwa minisitiri Nteziryayo Anastase�. Umukecuru w�imyaka 68, mugenzi wa WDA, agereranyije ngo Neretse yaba yaraje kuhatura mu gihe cy�amashyaka menshi, nko mu mpera ya 1992 cyangwa mu ntangiriro za 1993. Yibuka gusa ko mu mpera za 1993, nyuma ya mitingi ya MRND yabereye kuri Tapis Rouge irimo Neretse na Karamira Froduald, �interahamwe zaramanutse ziza gutera amabuye kwa Sisi Evariste�, bari baturanye kandi badacana uwaka kuko �yari umututsi kandi ari no muri PL yitirirwaga abatutsi, umwanzi wa MRND�, Neretse yari abereye umuyoboke ukomeye.
Kuva ku muhanda witiriwe Khaddafi, utandukanya Tapis Rouge n�ahabereye ubwicanyi, ugana kwa Neretse Fabiani, uca ku gipangu cya mbere ubu cyubatswemo igorofa, ukagera kuri no.4 kwa Bucyana Isa�e na Claire Beckers, hagakurikiraho no.6 kwa Sisi Evariste, ukabona kugera kuri no. 8 kwa Neretse. Mu marembo yo kwa Neretse, hari kwa Gakwaya Gerard batandukanyijwe n�umuhanda utarengeje metero
5. Izo ngo ni zo zivugwa ko zabaye ibitambo bya mbere ku gicamunsi cyo ku italiki ya 09 Mata 1994. Amakuru ahurizwaho na benshi mu baturanyi, ngo mbere y�iriya taliki abantu bari bafite ubwoba kandi baragumye mu ngo zabo. Kuri uriya munsi nyuma ya saa sita, umuryango wa Bucyana winjiye kwa Gakwaya maze basohokana n�umugore we ahetse umwana, maze bose binjira mu gipangu kwa Sisi Evariste. Nyuma y�akanya gato, ngo haza ikamiyoneti irimo abasirikare 3, isanga Neretse iwe ku irembo, ngo baravugana, binjira mu gipangu kwa Sisi. Umwe mu batuye hariya, XAB, agira ati �Neretse abatungira agatoki kwa Sisi. Barinjira, mu kanya gato twumva urufaya rw�amasasu�.
� Nubwo ahandi bari baratangiye kwica mbere, kariya gatoki ka Neretse ni ko kakomye imbarutso aho dutuye�. Umukecuru WDA yibuka abishwe barimo urungano rwe�Mukakayumba Julienne n�umwana yari ahetse Innes Gakwaya wari ufite amezi 8, umugore wa Sisi witwaga Coletta n�umwana we Murungi, Claire Beckers, Bucyana Isa�e n�umukobwa wabo Katia, n�abandi. Bose ngo barengaga abantu 10. XAB we ahamya ko Neretse yari yakomeje gucungiraga hafi ibibera muri ziriya ngo z�abaturanyi. Asobanura ko Claire Bucyana yari yavuganye na MINUAR, ikaba yari igiye kuza gutwara abantu bake. Bajya kwa Gakwaya bakinjira kwa Sisi, ngo Neretse yari ahagaze hafi y�irembo, abireba.
Karamira ntiyigeze amenya iwanjye!
Abantu bahungiye kwa Sisi bakimara kuraswa, bwarakeye bashyingurwa aho mu gipangu. Na Neretse ari mu batabaye, hamwe n�interahamwe. Abashatse gusenya kwa Sisi, ngo Neretse yarababujije ababwira ko bazahagira ibiro bya Segiteri. Nubwo yatabaye ariko, nubwo kandi ngo yanze ko basenyera Sisi, ntibibuza bamwe kumubona mu ishusho nk�iya Karamira Froduald, wakatiwe igihano cy�urupfu akarasirwa kuri Tapis Rouge mu 1998. Nk�uyu mukecuru FKA wari utuye hafi ya Neretse ugira ati �ese burya aracyabaho? Numvaga yararasiwe hamwe na mucuti Karamira, bafatanyije gupangira karitsiye (ndlr. quartier) yacu�.
Nyamara Neretse we aho ubu yisobanura kuri buriya bwicanyi bwabereye mu murenge wa Rwezamenyo, akagari ka Rwezamenyo ya 2, mu mudugudu z�Urumuri. Avuga yivuye inyuma ko ari umwere cyane cyane ko atigeze ashakishwa na TPIR, atari ku rutonde rwa CNLG. Ikindi ngo kiriya gihe, kuba yari afite imyaka 46 n�ibilo 95, agira ati � sinari gushobora ubuterahamwe �. Ku bufatanye bwe na Karamira, ho ahakana yivuye inyuma agira ati �ndahiriye imbere y�imana n�abantu ko Karamira atigeze amenya iwanjye, nanjye ntari nzi iwe�.
Uretse ibyaha akekwaho kuba yarakoreye aho mu mujyi wa Kigali, urukiko rumukirikiranyeho n�ubwicanyi bwakoreye aho avuka i Mataba ho mu Karere ka Gakenke. Abanyamujyi bemeza ko nyuma y�ubwicanyi bwakorewe muri Rwezamenyo, ahagana kuri 14 Mata ari bwo bamubonye agenda. Ibi byaha byose, Neretse aburana abihakana dore ko n�ubushinjacyaha bwabanje kumwitiranya n�uwitwa Neretse Emmanuel wahoze ari ofisiye mu ngabo z�u Rwanda.
Urubanza rwe rugeze mu cyumweru cya gatatu, ahatangiye kumvwa abatangabuhamya bahamya cyangwa se bahakana ibyo akekwaho.
Sehene Ruvugiro
Tanga igitekerezo