Kuri iki Cyumweru gishize, abayoboke b�ishyaka CNL barwanye inkundura n�abayoboke ba CNDD-FDD muri Komini Nyamurenza, mu Ntara ya Ngozi, mu majyaruguru y�u Burundi, aho inkomoko y�imirwano ari Imbonerakure zitambitse abayoboke ba CNL bari bagiye gufungura ku mugaragaro ingoro yabo.
Biravugwa ko abayoboke ba CNL muri Komini Nyamurenza, mu Ntara ya Ngozi (Perezida Nkurunziza avukamo ), bagabweho igitero n�agatsiko k�insoresore zo mu ishyaka riri ku butegetsi, ku gasozi ka Shoza, mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri iki Cyumweru gishize, itariki 10 Ugushyingo.
Kubera ko abayoboke ba CNL bari benshi bitabiriye icyo gikorwa cyo gufungura ingoro y�ishyaka ryabo, birwanyeho nk�uko byemezwa n�abayobozi babo bavuga ko ubwinshi bw’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa bwateye ubwoba abayobozi b’ibanze b’aho hantu.
Insoresore z�Imbonerakure zitwaje ibibando, ubuhiri, barimo bamwe bambaye impuzankano y�igipolisi, ngo barakubiswe karahava nk�uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ivuga.
https://twitter.com/DavidIrakoze4/status/1193742310577786880
Ku mpande zombi hari abakomeretse. Ku ruhande rw�Imbonerakure, ngo abakomeretse bajyanwe ku biro bya komini mu modoka y�umuyobozi. Abaturage bakaba bemeza ko igipolisi cyatabaye kigahosha imirwano.
Ibi kandi byatumye igikorwa cyo gufungura ingoro ya CNL muri Komini Nyamurenza gisubikwa Agathon Rwasa, Perezida w’ishyaka amaze kuhagera, ndetse ibikorwa by�iri shyaka bihagarikwa n�Umuyobozi wa Komini Nyamurenza kubera ayo makimbirane.
Ni mu gihe bivugwa ko kutihanganirana muri politiki bimaze kuba umuco muri iyi komini, aho ingoro nyinshi z�amashyaka zasenywe ndetse abatavuga rumwe n�ubutegetsi bagatabwa muri yombi.
Uyu muyobozi wa Komini Nyamurenza, Dieudonn� Niyonzima, akaba ashinjwa n�abayoboke b�amashyaka atavuga rumwe n�ubutegetsi, kubogama, aho avugwaho kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa byo guhungabanya ibikorwa by�ishyaka CNL.
Tanga igitekerezo