Hirya no hino mu Rwanda hagenda hagaragara ibikorwaremezo byinshi nk�imihanda na zimwe mu nyubako bitwara akayabo byubakwa mu Rwanda by�umwihariko mu Mujyi wa Kigali, biba biri kubakwa n�Abashinwa.
Abantu benshi bumvikana bibaza impamvu aya masoko yinjiza akayabo aba yahariwe Abashinwa.
Amakompanyi y�ubwubatsi y�Abanyarwanda, n�abafundi bo mu Rwanda bavuga ko impamvu batabona akazi usanga Abashinwa bafite ibikoresho bihagije mu kubaka ibyo bikorwa remezo.
KT Press yakoze icukumbura kuri iyi ngingo, yasanze hari kompanyi nka (CCECC) yubatse Kigali City Tower, ikaba iri kubaka Ibitaro bya Nyarugenge.
Yasanze kandi iyi kompanyi yashinzwe mu 1979, ifite ubunararibonye mu bijyanye n�ubwubatsi.
Andi makompanyi yihariye amasoko manini mu Rwanda, harimo �Beijing Construction Engineering Group� (BCEG), iyi ikaba ari yo yatsindiye kubaka inyubako ihebuje muri Kigali, �Kigali Convention Center�.
Abubatsi b�Abanyarwanda bagaragaza ko impamvu kompanyi z�Abashinwa zibahigika mu gutsindira amasoko yo mu Rwanda, ari uko zifite ubunararibonye ugereranyije na kompanyi z�Abanyarwanda.
Icyakora ngo kompanyi z�Abanyarwanda ziramutse zihawe amahirwe nk�iz�Abashinwa, zishobora guhangana ku isoko ry�umurimo, kandi na zo zigatsinda zikanubaka bigakomera.
Umwe mu bafundi baganiriye na KT Press, ku nyubako y�ibitaro by�akarere ka Nyarugenge, agaragaza ko kopmanyi z�Abanyarwanda zishoboye ariko zidahabwa amahirwe angana n�iz�Abashinwa igihe cy�ipiganwa.
Ati �Ntabwo kompanyi z�Abanyarwanda zishobora guhigika iz�Abashinwa, kubera impamvu ebyi navuga. Iya mbere ni ikibazo cy�ubushobozi bw�amafaranga ku makompanyi y�Abanyarwanda ugereranyije n�iz�Abashinwa.�
Yakomeje ati � Ikindi ni uko kompanyi z�Abashinwa zifite uburambe mu bwubatsi, ibyo na byo bikaba bibaha amahirwe mesnhi mu gutsindira amasoko. Ahubwo usanga kompanyi z�Abanyarwanda kugira ngo zibashe kubona amasoko zisunga iz�Abashinwa.�
Abafite kompanyi z�ubwubatsi n�abafundi muri rusange usanga icyo bahurizaho ari ukurebesha amaso ibikorwa bagakwiye gukuramo amafaranga bikorwa na kompanyi z�Abashinwa haba muri Kigali no hanze yayo.
Tanga igitekerezo