Kongere ya Kisilamu muri Nigeria (The Muslim Congress (TMC), irahamagarira abanyapolitiki, abayobozi b�amadini, abafite amaradiyo n�abayakoraho, kwirinda gukoresha amaradiyo mu mvugo zishishikariza amacakubiri nk�uko byagenze mu Rwanda mu 1994.
Chairman wa TMC muri Leta ya Ogun, Dr. Ibrahim Ogunkoya ndetse n�ushinzwe itangazamakuru muri uyu muryango, Alhaji Jamiu Folarin, mu itangazo ryanyujijwe ku kinyamakuru Daily Post kuri uyu wa Gatatu, basabye amaradiyo yo muri Nigeria kwirinda gukora nk�ibyakozwe n�amaradiyo yo mu Rwanda mu 1994, atambutsa imvugo z�amacakubiri n�imbwirwaruhame zibiba urwango zibasiraga ubwoko bumwe.
Iri tangazo ryasohowe mu rwego rw�Umunsi Mpuzamahanga w�Amaradiyo wa 2020 (2020 Wolrd Radio Day), wizihizwa kuri uyu wa 13 Gashyantare, rihamagarira abafatanyabikorwa bose by�umwihariko abanyapolitiki, abayobozi b�amadini, abafite amaradiyo, kuyakoresha mu buryo bwubaka aho kuyakoresha mu buryo busenya.
Itangazo riragira riti: �Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa radio 2020, turasaba Abanya-Nigeria kudakoresha radio zo muri Nigeria nk�uko zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi�.
TMC ikaba yagaragaje impungenge zo gukoresha itangazamakuru, by�umwihariko amaradiyo, mu guteza imbere imbwirwaruhame zibiba urwango na puropaganda zishobora gushyira mu kaga igihugu cya Nigeria.
Yasabye ko amaradiyo ahubwo akwiye gufata iya mbere mu gusubiza mu nzira nziza abaturage ba Nigeria bakomeje gutamikwa urwango ku bwoko bumwe n�amadini.
�Iki ni cyo gihe cyo gukoresha urubuga rwa radiyo mu guhindura imvugo kugira ngo tutazahura n�ibyabaye ubwo radiyo yifashishwaga mu kubiba urwango ku Batutsi. byarangiye Abatutsi abasaga miliyoni bishwe."
Umuryango w�Abasilamu bo muri Nigeria waboneyeho gushima amaradiyo aha abaturage ibiganiro bibigisha, zibaha amakuru, n�ibiganiro by�imyidagaduro.
Wasabye aya maradiyo gukomeza kongera agaciro mu buzima bw�abaturage binyuze mu kubaha porogaramu zifite ireme.
Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi, aho ubutegetsi bubi bwaryifashishaga mu kubiba urwango mu Banyarwanda. Mu biza ku isonga harimo ikinyamakuru Kangura, Radio RTLM, Radiyo Rwanda ndetse n�ibindi.
Uretse ibi, ibindi ibinyamakuru bitandukanye nka Zirikana, Umurwanashyaka, Kamarampaka, Interahamwe n�ibindi byari bishyigikiye Leta ya Habyarimana, byagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi.
Tanga igitekerezo