Minisitiri w’Imirimo n’Imiturire muri Nigeria, Babatunde Fashola atangaza ko hari ubucuruzi bwadutse bw’amakariso y’abagore bikekwa ko ngo azana amahirwe yo kwinjiza amafaranga muri iki gihugu.
Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 44 yateguwe n’umuryango United for Change, yigaga mu kurwanya ibyaha mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko hari imihango amakariso y’abagore akorerwaho mu myumvire yo kuba ngo hari abo bifasha kwinjiza amafaranga. Ibi ngo byatije umurindi ubujura mu mezi make ashize.
Minisitiri Babatunde yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu batiyumvisha ko amafaranga nk’impapuro zahimbwe n’abantu ntaho zahurira n’ipamba igize umwenda. Yamaganye ubu bujura mu gihugu cya Nigeria.
Ati " Si byo, nta n’ukuntu byashoboka. Impapuro [amafaranga] zahimbwe n’abantu ntaho zahurira n’ipamba igize umwenda [amakariso]. Bamwe muri twe bafite ububasha bwo guhagarika iyi myumvire bakwiye kugira icyo bakora igacika burundu."
Uyu muminisitiri yatunze urutoki abakina filimi ko bagira uruhare mu gukwirakwiza iyi myumvire mu baturage nk’uko Salonedaily ibitangaza.
Yavuze ko iyo babishyize muri za filimi batunganyije, abaturage bagira ngo ni impamo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana imibare y’amakariso amaze kwibwa amakariso. Abagore bo bakomeje gutaka kuyabura ku bwinshi.
Igihugu cya Nigeria ni kimwe mu biziho kugira abaturage bemera za maji na juju, ingingo isunikira benshi mu kugana ubupfumu.
Tanga igitekerezo