Ndabasuhuje bavandimwe mwese duhurira kuri bwiza.com. Nitwa Emerine Ikwiyikuzo, ndubatse mfite umugabo n�abana babiri. Mfite akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye kuko mfite impamyabumenyi y�icyiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi.
Umugabo wanjye na we yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu myaka ibiri ishize. Yagerageje gushaka akazi inshuro imwe ntibyamuhira, ubu nkaba mufiteho ikibazo kuko mbona ko cyazagira ingaruka ikomeye mu rugo rwacu harimo no gusenyuka burundu.
Umugabo wanjye yavuze ko atazongera kujya gushaka akazi bitewe n�impamvu zirimo itangwa ry�akazi mu buryo butanyuze mu muco. Icyo ndacyemera ariko sinumva uburyo avuga ko atakomeza kugerageza amahirwe. Natunguwe no kumva ambwira ko ubu icyo agiye gukora, ari ukwita ku bana mu rugo, iby�akazi byo yamaze kubyikuramo kandi ibyo kwita ku bana ndumva mbikora bihagije, ahubwo mbona ari uburyo bwo kwihunza inshingano afite nk�umugabo.
Nkore iki?
1 Ibitekerezo
David Kuwa 01/02/20
ndabyumva birakugoye ariko ucyo numvisemo ushobora kuba waragishije inama abantu batifuzaga ko wubaka cq badafite ubunararibonye mukubak umuryango icyo nagufasha njye nuko wakongera kugira ibanga ry’urugo kdi ukaganira n’umugabo wae utamushimashima ahubwo umwereka ingaruka byazagira kumuryango muhazaza mugihe adashuguritse ikindi ni ukumenya kwihanganirana hagati yanyu kdi ugasubiza agaciro umugabo nubwo bishobora kuba byakugora bitewe nibihe urimo ariko nkubwije ukuri ko ntamugabo utumvira umudamu wamuciriye bugufi. Hanyuma wisomere nuyu murongo wo muri bible yera abaroma 12 wose nushake ukomeze ugeze 15 harimo ijambo ryagufasha.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo