Umunyapolitiki, Ingabire Victoire, utavuga rumwe n�ubutgetsi bw�u Rwanda, aremeza ko mu bo Perezida Kagame yavuze kuri uyu wa Kane mu ijambo rye bashaka guhungabanya umutekano w�u Rwanda, atarimo ndetse akemeza ko ibyo umukuru w�igihugu yavuze abyumva kuko Abanyarwanda bose bifuza umutekano.
Ni nyuma y�aho bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y�u Rwanda bumvikanishije ku mbuga nkoranyambaga ko Ingabire Victoire, uherutse gushinga ishyaka rishya, DALFA-Umurinzi, ari we wabwirwaga.
Ni muri urwo rwego Ijwi rya Amerika ryamwegereye rimubaza uko yakiriye ijambo Perezida Kagame yavugiye kuri uyu wa Kane, itariki 14 Ugushyingo, mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya.
Yagize ati: �Ijambo rya perezida wa repubulika naryakiriye neza. Kuko nk�umukuru w�igihugu..kandi ntekereza ko buri munyarwanda wese uri mu gihugu abyumva, ikibazo cy�umutekano twese kiraduhangayikishije. Ntekereza ko nta Munyarwanda wakwifuza kuba mu gihugu kitarimo umutekano. Twese turifuriza igihugu cyacu umutekano.�
Yakomeje agira ati: �Niba rero yavuze ati: �hari abantu bashaka guhungabanya umutekano, abo bantu bazabihanirwa, ibyo bintu ndabyumva. Ariko ntabwo numva impamvu iyo bavuze ikibazo cy�umutekano, Ingabire ari we abantu iteka baba batunga agatoki, ari we bantu bareba.�
Ingabire Victoire yakomeje avuga ko ikibazo cy�umutekano w�igihugu nawe kimureba kuko ubaye ikibazo nawe byamugeraho, yongeraho ko nta kintu igihugu cyageraho kidafite umutekano.
Ati: �Ni ngombwa rero ko mu gihugu cyacu haba umutekano,..ntabwo rero njye nshobora kuba mu bantu bashobora guhungabanya umutekano w�igihugu. Ntabwo nemera ko demokarasi mu Rwanda twayigezwaho na kalachnikov. Ibyo bintu mpora mbivuga, niyo mahame yanjye, nibyo nemera.�
Yongeyeho ko rero iyo bavuga abantu bateganya guhungabanya umutekano atiyumvamo kuko iyo gahunda ntayo afite. Ati:�N�abashaka kuyingerekaho bazayingerekaho ariko bazi neza ko Ingabire, icyo kintu cyo guhungabanya umutekano sinkemera na rimwe kuko nzi ko n�iyo demokarasi mpora mvuga, tudashobra kuyigira tudafite umutekano.�
Yabajijwe niba yarashinze irindi shyaka ashaka kwitandukanya na FDU-Inkingi yashinjwaga kuba mu ihuriro P5 ishinjwa guhungabanya umutekano w�u Rwanda, avuga ko P5 yagiyeho ari muri gereza, aho asohokeye akaba amaze umwaka yitegereza agasanga gukorana na FDU bigoranye kuko badashobora guhura, ahitamo gushinga ishyaka rishya, rifite icyerekezo gishya, ririmo Abanyarwanda bari mu gihugu imbere, yongeraho ko nta mikoranire azongera kugirana na FDU-Inkingi.
Ati: �Ni ishyaka ntagifite aho mpuriye naryo, ntanagomba no kubazwa ibikorerwamo kuko ndi muri DALFA.�
Kuri uyu wa Kane nibwo perezida Kagame yagize ati: "Ndashaka kuburira bamwe mu bari hano bihisha inyuma y�ibintu nka politiki, demokarasi, ubwisanzure, ibintu natwe dushaka kandi tukaba ari twe ba mbere bo kubitanga".
Perezida Kagame yavuze ko abo bantu bagize uruhare muri jenoside, bakomeje ingengabitekerezo yayo, barafungwa, bafungurwa ku mbabazi ariko barongera babisubiramo. Ati: "Nibatabivamo bazashyirwa aho bagomba kuba."
Tanga igitekerezo