Abakozi batatu ba Sacco ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe, bafungiye kuri Polisi ya Gasaka bakurikirwanweho kwiguriza amafaranga ku mafishi y�abanyamuryango. Binavugwa ko hari amwe mu mafishi bataye mu misarane ngo basibanganye ibimenyetso.
Uyu ni umwe mu misaruro y�igenzura riri gukorwa na Banki nkuru BNR muri iriya Sacco ya Gasaka. Magingo aya amafishi arenga 15 amaze kubonekamo inguzanyo zitafashwe na ba nyir�amakonti.
Abamaze gufatwa ni abafite aho bahurira n�amafishi y�abanyamuryango barimo umucungamutungo (Comptable), n�abashinzwe amafaranga (caissiers).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y� Amajyepfo, Twajamahoro Sylvestre yemeza ifatwa ry�aba bantu batatu nubwo we atemeza neza imirimo bakoraga. Gusa anavuga ko bashobora kwiyongera bitewe n�ibyo iperereza rya RIB rishobora kugeraho, ndetse n�ibyo ubugenzuzi bwa BNR bwavumbura.
Agira ati, biracyari mu iperereza, mu mafishi menshi yari amaze kugenzurwa ejo kuwa mbere, 15 yose basanga yafatiweho amafaranga. Bigurizaga credits zoroheje zitarengeje ibihumbi 200 kuko zitagombera ingwate. Hari abo bahamagaraga bagasinya batabizi, abandi bakabasinyira�.
Bamwe mu banyamuryango bavuga basanze baranditsweho inguzanyo batazi, barahimbiwe imikono, cyangwa bagahamagarwa gusinyira ibyo batazi.
Uyu utashatse ko amazina ye amenyekana agira ati, �banyanditseho inguzanyo y�amafaranga ibihumbi 200, mbere kesiyeri arampamagara arambwira ngo nsinye ku ifishi, ngo kugirango isinya izahure n�iyo mu gatabo, kumbi yaranjijishaga�.
Bamwe mu banyamuryango kandi bavuga banditsweho ko batwaye amafaranga, nyamara bo bakivugira ko batanaheruka kubikuza.
Konti za baringa bahemberagaho abakozi b�umushinga wa RHA
Iby�iyi nkuru byamenyekanye kuva ejo, ubwo bamwe mu banyamuryango bavuga ko hari amafishi yari yaratawe mu musarani, kuko yari ay�abanyamuryango ba baringa.
Abo banyamuryango ni abahimbwe mu 2016, bakandikwa ko bakoreye umushinga wa Rwanda Housing Authority (RHA), nyamara bagahembwa kandi batabaho.
Umushinga wa RHA wari uwo gukora imihanda inyuranye mu midugudu igize akagari ka Kigeme, bahereye mu wa Nyenanga, Gitaba, Munombe n�indi.
Amakuru aturuka muri iki kigo cy�imiturire, avuga ko uyu mushinga wakoze umuhanda ureshya n�ibilometero birindwi n�igice.
Ibi kandi babifashwagamo n�abayobozi bo mu nzego z�ibanze, guhera ku mudugudu.
Umwe mu bakuru b�imidugudu nawe wari gapita mu gihe cy�iyo mirimo, avuga ko nawe abakozi ba Sacco bamusabye gufunguza Konti ebyiri akajya azihemberwaho. Ati �hari aho nahembwe ibihumbi 19 ntakoreye, umutima uranga nyajyana kuri Konti y�umudugudu n�ubu aracyariho�.
Amakonti menshi yafunguwe muri icyo gihe cya Gicurasi 2016, amwe yari ay�abantu batazi ko bayafitemo. Abakozi ba Sacco nibo bayashyiragaho amafaranga babita abakozi, bakazanayikuriraho.
Hari amakuru avuga ko udutabo tumwe tw�ayo makonti twashwanyagujwe umushinga urangiye, hagasigara amafishi, ari nayo yaba yaratawe mu musarane bamaze kumenya ko hagiye kuba igenzura.
Karegeya Jean Baptiste
1 Ibitekerezo
gakuru Kuwa 19/02/20
Igenzura rikomereze muri Sacco ya Bumbogo muri Gasabo. Abanyamuryango ntibabikuza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo