Abantu bafite ubumuga bunyuranye mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bagikeneye byinshi ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa n�imibereho yabo irusheho kuba myiza kuko hari byinshi bakibura bakumva ari uburenganzira bwabo bubangamiwe bitewe n�ubumuga bwa buri muntu, bagasaba ihuriro ry�imiryango iharanira uburenganzira bw�abantu bafite ubumuga (NUDOR) n�Akarere ubuvugizi kugira ngo ibikibabera inzitizi z�imibereho myiza bikurweho.
Mu byo bifuza gukemurirwa bikibabera inzitizi, hari nko kuba abafite ubumuga bw�ingingo n�ubwo kutabona batabasha kubona insimburangingo n�inyunganirangingo bakenera kuko ngo muri aka karere ntaho ziboneka n�aho zishobora kuboneka mu mujyi wa Kigali n�indi mijyi zabonekamo ari kure yabo, benshi badakunda no kugera kure kubera ubumuga bwabo n�ubukene butuma batabona amafaranga y�ingendo, uburyo zihenzemo na bwo bukabakumira kuzibona kuko igiciro cyazo batacyigondera, bakifuza ubuvugizi kugira ngo zibe zanaboneka hakoreshejwe mituweli, zagera kuri benshi.
Uwimana Eraste wo mu murenge wa Rangiro, ati: ��Turasaba dukomeje ko insimburangingo n�inyunganirangingo zatwegerezwa natwe mu bice by�icyaro ku giciro gito kandi mituweli ikazishingira ku buryo n�umukene yazibona bitamugoye, byatuma abatagira icyo bimarira kubera kutazibona bazibona zikabafasha gukora ibibazamura bikazamura n�igihugu.��
Ashima Umukuru w�Igihugu, Paul Kagame imbaraga yashyize mu kubonera amavuta abafite ubumuga bw�uruhu babasha kwisiga uruhu rwabo ntirwangirike, akavuga ko igihe n�abafite ubundi bumuga bakwegerezwa ibyo bakenera byaba ingenzi cyane, aho anavuga ko nko kubafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ururimi rw�amarenga rukiri ikibazo mu nzego nyinshi z�ubuzima bw�igihugu, hakaba hari uburenganzira bwabo bubangamirwa bitewe n�ikibazo cy�uru rurimi rutazwi na benshi mu batanga serivisi zinyuranye, bakaziburira aho abandi bazibonera kubera imiterere y�ubumuga bwabo.
We na bagenzi be banavuga ko abafite ubumuga bwo kutabona kwiga inyandiko yabo ari ikibazo kigikomeye cyane muri aka karere, bigatuma hari abashobora kuba batiga kubera kubura aho bigira, bagasanga uburenganzira bw�aba na bo hari aho bukibangamirwa.
Iri bangamirwa ry�uburengenzira ngo rigera no kubafite ubumuga bw�ubugufi bukabije batarahabwa agaciro aho batuye n�aho bagenda nk�uko babyifuza, aho buri wese ubabonye aba ashaka kubitegereza cyane no kugira ibyo abavugaho bibangamira uburenganzira bwabo bwo kugira agaciro n�ijambo mu bandi, ababufite bakaba bakigaragaza kutiyumvamo ako gaciro ko kuba bafite uburenganzira busesuye nk�ubw�abandi baturage, bagasaba abakibafata ukundi kubireka kuko ngo bibabangamira cyane.
Izi mbogamizi zigera no kubafite ubumuga bwo mu mutwe bo n�imiryango yabo ifata nk�ikibazo aho kubafata nk�abandi, bakaba badashobora kwiga kuko baba bafatwa nk�abashobora kwangiza ibyo bahuye na byo byose, ubumenyi buke mu kubitaho na bwo ngo bukaba ari ikibazo kigikomeye,bisaba amahugurwa mu ngeri zinyuranye ngo umuryango nyarwanda ubafate nk�abafite akamaro.
Mu mahugurwa ku burenganzira bwa muntu muri rusange n�ubw�abantu bafite ubumuga by�umwihariko, byagarutsweho, bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko hagikenewe gukorwa byinshi ngo babashe kumenya uburenganzira bwabo.
Maombe Amida wo mu murenge wa Nyabitekeri ati: ��Nagiye mbura akazi k�amaboko ahantu henshi bavuga ko ntacyo nashobora kubera ubumuga mfite najye nkiyumva ntyo, ariko nyuma y�aya mahugurwa nsobanukiwe neza ko igihe bubangamiwe nabuharanira, cyane cyane ko ntari nzi n�aho nabariza mpuye n�ikibazo, ngasaba n�abandi bafite ubumuga bacyiyumvamo ko ntacyo bashoboye guhindura imyumvire.��
Ushinzwe ibikorwa by�umushinga ushinzwe guteza imbere imigirire idaheza abafite ubumuga mu Rwanda ukorera mu ihuriro ry�abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Murekatete Brigitte, avuga ko n’ubwo abafite ubumuga bagihura n�imbogamizi nyinshi mu mibereho yabo, hari byinshi bigenda bihinduka kubera ubuvugizi bakorerwa.
Ati: "Ubuvugizi burakorwa mu ngeri zose, nko kubijyanye n�uko mituweli yakwishingira insimburangingo n�inyunganirangingo nk�uko babisabye ubuvugizi bugeze kure, n�ibindi bibazo bagiye bagaragaza byinshi bigeze kure bishakirwa ibisubizo, tukabasaba gukomeza guharanira uburenganzira bemererwa n�amategeko, ahakiri ibibazo bizagenda bikemuka kuko bigenda bimenyekana.��
Akarere ka Nyamasheke kabarizwamo abantu bafite ubumuga beranga 10,000, umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y�abaturage, Mukamana Claudette akavuga ko n’ubwo urugendo rukiri rurerure ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza, n�ibimaze gukorwa bishimishije kandi bigikomeza.
Kurikira ibiganiro n�amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo