Imiryango 10 ituye mu mudugudu ya Kamabuye na Kamonyi,akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharabuga mu karere ka Nyamasheke iravuga ko imaze imyaka 8 isiragizwa buri gihe ku ngurane y�amafaranga yagombaga guhabwa nyuma yo kwangirizwa ibyayo n�ikorwa ry�umuyoboro w�amashanyarazi, aho bahamagarwa buri gihe ngo bajye gusinyira amafaranga yabo mu mezi 3 bazayahabwa aho kuyahabwa bagahamagarwa kongera gusinya,bityo bityo imyaka 8 ikaba ishize.
Mu kiganiro na Bwiza.com, aba baturage bavuze ko muri 2012 ari ho bangirijwe ibyabo n�ikorwa ry�umuyoboro w�amashanyarazi wavaga ku muhanda munini wa kaburimbo Rusizi �Huye aho bita ku giti cy�inyoni ikagera ku biro by�Akagari ka Ntandezi,mu byo bangirijwe ngo hakabamo imyaka bari bahinze,ibiti by�imbuto ziribwa,kawa,amashyamba y�Intusi,Gereveriya n�Imisave,n�ibindi,abakozi b�icyari EWSA barababarurira,banabwira buri wese amafaranga azishyurwa,barigendera imyaka ishira ari 5 batongeye kubaca iryera.
Bavuga ko muri 2017 bagiye ku biro bya REG mu karere,abayobozi bayo bababwira ko amalisiti yabo yabuze,ko basubira ku murenge wabo bagakorerwa andi,barongera barabarurirwa bakorerwa igenagaciro rishya,aho kwishyurwa muri Kanama umwaka ushize wa 2019 babona ahubwo hagarutse ngo abaza kongera kubabarurira iyo mitungo yabo yangijwe ku nshuro ya 3, bababaza impamvu aho kwishyurwa bahozwa mu mabarura,babwirwa ko noneho bitarenze amezi 3 bazaba bishyuwe none kugeza ubu ngo nta n�umukozi wa REG barongera guca iryera.
Bayavuge Valens,umwe muri bo yagize ati�� Badusiragije inshuro nyinshi,uko tugiye bakatubwira gufotoza amalisiti turiho,amarangamuntu,udutabo twa konti badufungurishije amakonti igitaraganya ngo amafaranga araje araje, n�ibindi bahora batubwira gufotoza,ubu nta kindi tucyikorera duhora ku murenge baduhamagara ngo tujye gufotoza ibyo dutanga ngo twishyurwe duhora mu myenda.��
Ndimubenshi Xav�rine w�imyaka 61, avuga ko bamurimo amafaranga 160.000,inzu igiye kumugwaho yari kuyisana iyo ayabona.
Ati�� Amafaranga angana kuriya amaze imyaka 8 ni menshi cyane. Ibyo nakuragaho ibintunga kuko mba jyenyine mu nzu barabyangije, inzu igiye kungwaho,nta gikoni kizima ngira n�ubwiherero si bwiza kandi bahora badukangurira isuku,imbaraga bakoresha mu kuza gutema agati gashibutse ntibazikoresha mu kutwishyura,badufunguje udutabo muri SACCO huti huti ngo tugiye kwihyurwa,ubu twaheze mu gihirahiro n� umuyobozi wa REG muri aka karere ntatwikoza,ntitumuzi.��
Bahuriza ku gukurwa mu gihirahiro bakishyurwa amafaranga yabo akabagirira akamaro,bagasaba ko biva mu nzira aho guhora bahamagarwa ku murenge ngo baze bafotoze impapuro batishyurwa.
Umuyobozi w�Akarere wungirije ushinzwe itermbere ry�ubukungu, Ntaganira Josu� Michel,avuga ko ikibazo cy�abatishyurwa ibyabo byangijwe n�ikorwa ry�amashanyarazi bimaze kuba byinshi kandi byangisha abaturage n�ibikorwa biba byakozwe, akavuga ko bagiye gukorana inama na REG bakayisaba kwishyura abaturage nta yandi mananiza.
Ati�� Ni byo koko ibi bibazo birahari, hari ababaruriwe batanga amakonti agira ibibazo,ayo tuyoherereza REG ngo akosorwe,byaratangiye muri za Shangi n�ahandi,aba 2 ni ababaruriwe bagasinya ariko ntibishyurwe, aba 3 ni abatarabaruriwe ariko barangirijwe,ubwo rero byose turifuza ko biva mu nzira,ni yo mpamvu duteganya inama y�aabayobozi barebwa n�iki kibazo bose n�inzego z�umutekano ngo gihabwe umurongo,kive mu nzira kuko kirushaho kwangisha abaturage bacu n�ibyo bikorwa remezo baba bahawe igihe ibyabo byangijwe bitishyuwe��
Umuyobozi wa REG muri aka karere Rushingabigwi Cl�ment we yanze kugira icyo agisubizaho. Yagize ati�� mbabarira cyane si ndi muri mudu( mood) yo gusubiza ibyo bibazo kuko ni rusange.��
Ibibazo by�ingurane z�ibyangijwe n�ahacishijwe imiyoboro y�amashanyarazi bivugwa mu mirenge myinshi y�aka karere ahari n�abavuga ko bamaze imyaka irenga 10 basiragizwa, n�ubuyobozi bwa REG mu karere ntibugaragare ngo buganire na bo bubabwire uburyo bizakemuka,bamwe bakavuga ko bategereje ko umukuru w�igihugu azasura aka karere bakabimutura kuko babona izindi nzego ntacyo zibikoraho,zibahoza murusigariro ariko imyaka yicuma batishyurwa.
Tanga igitekerezo