Abaturage b�akagari ka Butare mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ubwoba butuma batagisinzira neza nyuma y�aho ngo ingwe ihushije abanyerondo bahungira mun kivu ikica inka y�umuturage iyisanze mu kiraro, barasaba inzego z�umutekano gukurikirana mu mashyamba ari hafi aho bakayibakiza.
Iyi ngwe nk�uko bamwe mu batuye uyu murenge babitangarije Bwiza.com ngo basanzwe bayibona mu masaha ya nijoro igendagenda mu mihanda yo muri aka kagari kandi ngo imaze igihe kuko no mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka ngo yishe ihene y�umuturage, hakaba n�amatungo ngo nk�inkoko basanga mu ishyamba rya Leta riri muri aka kagari zishwe zikaribwamo ibice ibindi birambitse aho.
Ngo byakomeje kugenda bijujurwa ariko bamwe bakavuga ko ari ukubeshya abandi bakavuga ko bayibona, bakanavuga ko uburyo ayo matungo basanga yariwemo atari ubwo basanzwe bamenyereye ku mbwa z�ibihomora zisanzwe ziyasanga aho aziritse zikayarya, amashirakinyoma ngo aza kuba ku wa kane ushize tariki 21 Ugushyingo, ubwo yageraga mu banyerondo bayikanze bayitera amabuye, ngo irabagurukana ishaka nkubicamo, kuko ngo hari hegereye ikivu bagihungiramo ikomeza urugendo.
Bakomeza bavuga ko bitarangiriye aho kuko mu rukerera rwo ku wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo ari bwo ngo umusaza Ndekezi Aphrodis w�imyaka 65 utuye mu mudugudu wa Rwamatamu muri aka kagari yabyutse asanga iyo ngwe yishe inyana yari iri mu gikoni yayikuyemo ibice bimwe na bimwe birimo n�ibyo mu nda ibindi ibisiga aho, bukaba ngo ari ubwa 2 kuko ubushize ngo yari yaje ikica n�ihene ye mu buryo nk�ubwo.
Umwe mu baturage b�uyu mudugudu yabwiye Bwiza.com ati�� dufite ubwoba bwinshi cyane kuko uburyo yagize iyi nka kandi ishyamba bivugwa ko yaba iturukamo rinyurwamo n�abaturage benshi ku manywa na nijoro ririmo ibiti bikuze cyane n�ibihuru byinshi ritanakoreye, abana bari mu biruhuko bashobora kuritashyamo inkwi buri kanya, hari n�abo dusiga mu ngo tujya mu mirimo ya buri munsi, nta mutima mu gitereko rwose kereka inzego z�umutekano zitubwiye ko yishwe.��
Yakomeje ati�� ririya shyamba na ryo twumva ryasarurwa rikava hariya cyangwa rigakorerwa rikabona kuko uretse n�iyo ngwe cyangwa izindi nyamaswa tuhakeka zishobora kutugirira nabi, ni hafi y�ikiyaga cya kivu ku buryo n�abagizi ba nabi bashobora guturuka mu gihugu cy�abaturanyi bakaryihishamo bakatumara, n�ibisambu bigaragara ino bidahinze bikwiye guhingwa kuko na byo tutazi icyabiturukamo.��
Umunyamabanga nshigwabikorwa w�uyu murenge Harindintwali Jean Paul yemeje ibivugwa n�abaturage na we avuga ko abanyerondo bayihungiye mu kivu igiye kubamara ubwo ngo bari bayibonye bakayitera amabuye ibatambutseho ku irondo kandi hari abavuga ko bajya bayibona, avuga ko nyuma yo gusanga iriya nka yishwe ikanakurwamo zimwe mu nyama zo mu nda bigaragara ko bitakozwe n�inyamaswa isanzwe, bahise bakoresha abaturage inama barabahumuriza, basaba n�abashinzwe umutekano gukurikirana hakamenyekana irengero ryayo.
Ati�� iby�iyi ngwe bimaze igihe kuko uretse iyi nka, yagiye yica n�andi matungo kandi ubwoba mu baturage ntibwabura cyane cyane ko ishyamba bivugwa ko ari ho yaba ituruka barinyuramo cyane, kuba inagendagenda nijoro hari n�igihe yaza kumanywa ikica n�abantu, no kuba hatazwi aho iba ngo abashinzwe umutekano babe bayikiza abaturage bukaba ubundi bwoba,ariko twabahumurije dutegereje ikizagerwaho n�inzego z�umutekano kuko ikibazo zikizi.��
Uyu muyobozi avuga ko hagiye kurebwa uburyo uriya muturage wabuze amatungo ye yashumbushwa, bakaba basabye abaturage kutarya iyo nka, bakanarushaho kurinda abana babo, baba abajya ku kivu cyangwa mu mashyamba yo hafi aho n�abasigara mu ngo, bakajya baba bari kumwe n�abantu bakuru, bakaba batabaza bayibonye,ibiraro na byo bikaba bikomeye bakajya bakurikiranira hafi n�amatungo yabo araramo igihe ibindi bigikurikiranwa.
Iri shyamba bivugwa ko ibamo riri hafi y�ibiro by�uyu murenge n�iby�aka kagari , hakaba n�abikanga ko niba ari yo koko yazanabatera kumanywa kuri ibi biro bagiye gusaba serivisi bagasaba ko ibyayo byasobanuka vuba.
1 Ibitekerezo
NDACYAYISENGA Kuwa 28/11/19
UWOMUGABO YIZIZE nubwo yagira ate ntiyamwemeza baba bafite umwihariko mungeso zuburaya
Subiza ⇾Tanga igitekerezo