Kuri itariki ya 3 Ukuboza 2019 mu mudugudu wa Mugohe,akagari ka Kabuga mu murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru ibabaje y’inzu yagwiriwe n’umukingo abari bayirimo urabarengera.
Byabaye saa moya n’igice z’umugoroba , ubwo abakirisitu b’itorero M�thodiste Libre bari baje kuhasengera ari itsinda ry’abantu 15, batandatu bo bakaba ngo bari bamaze gutaha.
Abatabaye babakuyemo basanga umwana w’imyaka 2.5 y’amavuko yamaze kwitaba Imana, abandi 3 bagwa mu bitaro bya Kibogora. Imirambo yabo yose ikaba iraye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora, abandi 6 basigaye bari kwitabwaho n’abaganga.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga byabereyemo, Ntihemuka Elias yavuze ko aba bantu 9 bagwiriwe n’uwo mukingo ubwo bari mu cyumba cy’uruganiriro rw’inzu ya Mukashema Immacul�e. Wasenye kandi n’icyumba abana bararagamo gusa ku bw’amahirwe bari mu gikoni.
Hari abandi 2 barimo Mukashema bari mu kindi cyumba ariko cyo nticyagwiriweho n’uyu mukingo, gusa umwe muri bo ubwo yahungaga asohoka, itafari ryamuguye ku mutwe. Mukashema we yagize ihungabana, ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gatare kugira ngo yitabweho.
Umukingo wagwiriye urukuta rurasenyuka
Abitabye Imana ni uwo mwana w’imyaka 2.5 y’amavuko witwa Uzayisenga Germaine, Nyirigira Judith w’imyaka 45, Nyirakamana Julienne w’imyaka 70 na Kabanyana Elina w’imyaka 65.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yatangarije Bwiza.com ko bababajwe cyane n’urwo rupfu, imvura yabahitanye ngo ikaba yari yatangiye kugwa mu ma saa kumi n’ebyiri y’umugoroba. Ashima abaturage bahise batabara bagakura abaturage muri icyo gitengu cyari cyabarengeye bakagira abo barokoramo, bakabageza no ku bitaro bya Kibogora aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga gusa muri bo, umugore umwe ni we wakomeretse mu mutwe, abandi nta bikomere bagaragaza.
Ubu abayobozi bari kuganira n’abaturage babihanganisha ndetse banategura uburyo bazashyingura ba nyakwigendera.
Imvura iri kugwa ari nyinshi cyane muri aka karere ku buryo hari n’amazu 4 iherutse kwangiza mu murenge wa Macuba, ikaba imaze no kwangiza imihanda mu duce twinshi tw’aka karere ku buryo mu mirenge nk’uyu wa Karambi, Cyato na Rangiro ubuhahirane hagati y’abaturage bwatangiye kuba ikibazo gikomeye.
Abaturage babyutse baza gutabara bagenzi babo
Tanga igitekerezo