Abahinzi b�icyayi bibumbiye muri koperative COTHENYA igihinga mu mirenge ya Mata, Ruramba na Kibeho, kimwe n�ubuyobozi bw�uruganda rwacyo rwa Mata mu karere ka Nyaruguru baravuga ko umuvuduko w�iterambere bafite mu buhinzi bw�icyayi n�inyungu ikivamo ukomeje gukomwa mu nkokora n�imihanda mibi bakoreramo ibangamira byinshi mu nyungu bakagombye kubona bagasanga akarere n�abafatanyabikorwa bako bayibakoreye inyungu babona yakwiyongera cyane.
Ni bimwe mu byo batangarije bwiza.com ku wa 23 Mutarama ubwo muri uru ruganda haberaga ubusabane hagati y�abahinzi, abasoromyi, urunganda n�inzego z�ubuyobozi bishimira ibyagezweho, Imbogamizi bagihura na zo n�aho bifuza kugera muri uyumwaka, aho bishimiye ko umwaka ushize bagize umusaruro ushimishije wa mbere kuva uru ruganda rwabaho, aho rwageze kuri toni 2575 mu gihe umwaka wa 2018 bari babonye toni 2291, amafaranga arenga miliyari na miliyoni 600 akinjira mu baturage mu bikorwa binyuranye bibahuza n�uruganda,byongereye iterambere ryabo.
Nubwo bishimira ibi byose ariko ngo iyo bagira imihanda myiza inyura muri iki cyayi yorohereza imodoka kukigeza ku ruganda inyungu iba yariyongereye kandi iki kibazo ngo kikaba kimaze imyaka myinshi,kuko kuva cyaterwa n�uruganda rugashingwa mu myaka ya kera iyi mihanda ngo itigeze ikorwa ku buryo burambye,ibiraro ari ibiti bihita bibora bitamaze kabiri nk�uko n�umwe mu bashoferi b�uruganda Ndorimana Ignace abyemeza,hakaba n�igihe abaturage babuze icyo bacana babicana hagahora hashyirwa ibindi,ngo kubikora mu buryo burambye cyaba igisubizo kirambye.
Munezero Clementine,umuyobozi w�iyi koperative, yabwiye Bwiza.com ko bashimira perezida Kagame uburyo abitayeho bitewe n�intambwe abateza mu iterambere ariko ko iyi mihanda mibi ari ikibazo kibahangayikishije cyane, ituma imodoka zabo zitagereza igihe umusaruro ku ruganda,kugenda zicundagura hakaba icyayi kigenda kimeneka kigasigara mu nzira abahinzi,urunganda n�igihugu cyose bakabihomberamo, uku kugenda nabi bikagenda bigikamuramo amazi kikagerayo kitagifite ubwiza bwacyo uko bwakagombye kubera ibinogo zinyuramo biba byuzuye amazi imvura yaguye,n�ibindi.
Ati�� kuri ibyo hiyongeraho imodoka zacu zihangirikira cyane ntizimare igihe zagombaga kumara n�ibindi bihombo tugira,baramutse bayikoze natwe kuyitaho ntibyatunanira,ariko ntidukomeze gutakaza amafaranga gutya kandi dushaka kwihuta mu iterambere.��
Abihurizaho n�umuyobozi w�uru ruganda Kanyesigye Emmanuel uvuga ko bifuza kuba muri 3 ba mbere mu gihugu mu bwiza n�ubwinshi bw�icyayi kandi bishoboka,iyi ikaba ari imwe mu mbogamizi zibazitira kuko ngo uretse n�imodoka zigikura mu mirima zibangamirwa,ngo n�iziza kugifata zikijyana ku isoko mpuzamahanga I Mombasa iyo hanyereye cyane mu gihe cy�imvura nyinshi zitahagera zaraye nzira,zanahagera gusubirayo bikanga zigategereza igihe hazumukira zikabona kugenda.
Ngo hari n�igihe zihura n�ibyo bibazo zikoreye bigasaba kwifashisha ibimodoka binini bizishayura cyangwa bagapakurura icyayi zipakiye bishyuye ababikora n�izindi modoka zagakoze ibindi zikirirwa muri ibyo,umusaruro wa nyuma wagombaga kugera mu ruganda saa moya z�ijoro ukageza mu ma saa tanu,ibyo byose bikagira ingaruka ku bwiza n�ubwinshi bwacyo n�abasoromyi bakabyinubira ari yo mpamvu bakunda kubabura na byo bikaba indi ngaruka.
Avuga ko ubushobozi bw�uruganda butayikora ngo bishoboke,icyakora ko akarere kakizi nk�ikibazo cy�ingorabahizi, Dusabe Valens ushinzwe imari muri Rwanda Mountain Tea akavuga ko na bo bakibona nk�ikibazo ariko bakomeje gushakisha igisubizo cyacyo bakora ubuvugizi ngo akarere kabafashe kugikemura na byo ibyo bashoboye nko kuyitaho yakozwe bakabifatanya n�abahinzi ariko ntibakomeze guhombywa n�imihanda mibi gutya.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry�ubukungu muri aka karere, Gashema Janvier avuga ko uburemere bw�iki kibazo buzwi kuko icyayi ari kimwe mu bikomeye bigize ubukungu bw�aka karere ariko iyi mihanda ibukoma mu nkokora.
Ati�� ni byo koko haracyari ikibazo cy�imihanda mu mirima y�icyayi natwe nk�akarere ka Nyaruguru kiraduhangayikishije cyane,ariko turizeza abahinzi n�uruganda ko uko amikoro azagenda aboneka izakorwa kandi bitazatinda nubwo tutabibizeza muri uyu mwaka w�ingengo y�imari ariko mu yindi ikurikiraho bizitabwaho rwose.��
Muri ubu busabane abahinzi basabwe kongera imbaraga kuko kugeza ubu basarura toni 8 kuri hegitari mu gihe uruganda rwo rugeza kuri toni 11 kuri hegitari, umuyobozi w�iyi koperative Munezero Cl�mentine akavuga ko bitarenze imyaka 2 iri imbere bazaba babigezeho kuko ari yo ntego yabo.
Tanga igitekerezo