Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Oda Paccy avuga ko abumva ko yarekeraho kuvugana na Producer Lick Lick, babyaranye umwana w’umukobwa, basubiza amerwe mu isaho n’ubwo ngo nta rukundo rukiri hagati yabo.
Ku mbuga nkoranyamabaga hamaze iminsi haciciakana amakuru y’abantu bavuga ku butumwa Paccy yahaye Lick Lick ku wa 1 Mutarama 2020. Benshi babifashe nko kuba ari ugushaka kongera kwigarurira umutima w’uyu mugabo wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aganira na KT Radio, Paccy yavuze ko nta kindi agamije kitari ukuvugana na Lick Lick ku buzima bw’umukobwa wabo, Linka Mbabazi. Yateye utwatsi iby’abamushinja gushaka kongera gukundana na Lick Lick. Avuga ko akora ibyo byose kugira ngo uwo mukobwa azakure afite urukundo rw’ababyeyi bombi.
Ati " Nzakomeza kumwereka [Lick Lick] urukundo mu ruhame kandi nta kintu na kimwe cyabimbuza kuko dufite ikintu kiduhuza kandi kitazapfa kwibagirana. Ibyo ntibivuze ko nshaka ko dusubirana cyangwa ko twongeye gukundana nk’uko abantu babivuga."
Paccy na Lick Lick bayabyaranye mu 2011 gusa nyuma baje kugirana umubano mubi. Hahimbwe n’indirimbo zitirirwa ko zirimo gucyurirana.
Aba bombi byagaragaye ko bagiye kuzajya bahuzwa n’ibiganiro ku mwana wabo gusa nyuma y’aho Lick Lick (Isaac Mbabazi) agiye kuba muri Amerika ndetse na byinshi mu bihangano birimo iby’abahanzi nka The Ben na Meddy abikorera muri icyo gihugu.
Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bagaragaje ko bashoboye mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Afite indirimbo nka Miss Independent, Touch my Body n’izindi zagiye zikundwa na benshi.
Tanga igitekerezo