Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 25 Ugushyingo 2019 kirangira tariki ya 1 Ukuboza 2019. Amakuru yakiranze yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kugana ahabi, kwitana bamwana kwa opozisiyo y’u Rwanda ndetse no ku bitero by’ingabo za Congo bitavugwaho rumwe.
Itabwa muri yombi ry’abanyarwanda muri Uganda
Tariki ya 25 Ugushyingo 2019, inzego z’umutekano zabyukiye mu mukwabu mu karere ka Kisoro zavuze ko wari ugamije gushaka abantu badafite ibyangombwa. Hafashwe abari hagati y’150 na 200 bivugwa ko hafi ya bose ari Abanyarwanda nk’uko byamenyekanye.
Uganda yatangaje ko bamwe muri bo bajyanwe imbere y’ubutabera harimo n’abashinjwaga kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe. Tariki ya 28 iki gihugu cyohereje ku mupaka wa Cyanika abanyarwanda 33 muri aba bafafashwe, bivugwa ko bambuwe ibyo bari bafite.
Nyamasheke: Ingwe yahushije abanyerondo bahungiye mu Kivu, yica inka y�umuturage
Abaturage bo mu kagari ka Butare mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke batewe ubwoba n’ingwe ihamaze igihe bivugwa ko ibatera iturutse mu ishyamba ryegereye ibiro by’akagari n’umurenge.
Bavuga ko isanzwe ibarira amatungo nk’inka n’ihene ndetse ngo tariki ya 21 Ugushyingo, yigeze kwiruka ku banyerondo, bahungira mu kiyaga cya Kivu. Tariki ya 26, yishe inka y’umuturage witwa Ndekezi Aphrodis kandi ngo yigeze kumwicira n’ihene. Ubuyobozi bwemeye gushumbusha abo iyi ngwe yiciye amatungo kandi ngo hategerejwe igisubizo cy’inzego z’umutekano.
Abarwanya leta y’u Rwanda baritana bamwana ku ibura rya Ben Rutabana
Musonera Jonathan wahoze mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda arashinja Kayumba Nyamwasa ubugambanyi n’ubwicanyi ashingiye ku ibura rya Ben Rutabana umaze amezi abiri yaraburiwe irengero.
Kayumba Nyamwasa ashinjwa kuba inyuma y’ibura rya Ben Rutabana, ikaba imwe mu mpamvu zituma Musonera avuga yatumye we n’abandi nka Theogene Rudasingwa bamuhunga kuko ngo bari baramumenye. Kayumba Nyamwasa wahoze ari umusirikare ukomeye mu gisirikare cy’u Rwanda nta kintu aratangaza ku bya Ben Rutabana.
Ingabo za Congo zivugwaho kwibasira impunzi z’Abanyarwanda
Tariki ya 26 Ugushyingo, ingabo za Congo zavuze ko zagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba za FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko hari andi makuru yacicikanye yavuze ko abagabweho igitero ari impunzi z’abanyarwanda zanze gutaha, izisaga ibihumbi 14 zigakwira imishwaro mu mashyamba ya Kalehe, Walikale na Masisi.
Ingabo za Congo zatangiye kugaba ibitero ku mitwe y’inyeshyamba tariki ya 30 Ukwakira 2019, ariko hari amakuru avuga ko zibanda ku bavuga Ikinyarwanda bafite inkomoko mu Rwanda. Aya makuru yakurikiwe n’ayo ku wa 30 Ugushyingo yavuzwe ko impunzi z’Abanyarwanda ziba mu nkambi ya Gitindiro zatewemo bombe zigera kuri 50, zimwe zigapfa, izindi zigera ku 20,000 zihungira mu misozi ya Kalehe.
Urugendo rw’Abagande i Kibeho n’amakuru ku ifungwa ry’imipaka
Kuri uyu wa 30 Ugushyingo ni bwo Abagande bari bagiye mu muhango wo kwibuka ibonekerwa rya Bikiramariya i Kibeho mu karere ka Nyaruguru basubiye iwabo baciye ku mupaka wa Cyanika uhuza akarere ka Burera na Kisoro muri Uganda. Ibi byatumye hibazwa ku makuru amaze igihe avuga ko uyu mupaka kimwe n’indi nka Gatuna ifunze.
Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahamije ko iki ari ikimenyetso cy’uko imipaka ihuza ibihugu byombi bimaze imyaka ibiri bidacana uwaka idafunze. Iyi nkuru yanzura ivuga ko igikenewe kurusha ibindi ari iyubahirizwa ry’Amasezerano y’Angola yo ku wa 21 Kanama, akaba ari yo yashobora kongera kunga ibi bihugu by’ibivandimwe.
IMIKINO
APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, Police yo iratsikira
APR FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 nyuma yo kunyagira Musanze FC 5-0. Police FC yatakaje umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga 0-1, Kiyovu Sports itsindwa na Rayon Sports 0-1. AS Kigali yo yanganyije na Sunrise 2-2. Rayon yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 24, Police na yo iracyafite amanota 24.
Arsenal yirukanye umutoza Unai Emery
Tariki ya 29 Ugushyingo, ubuyobozi bwa Arsenal bwirukanye umutoza Unai Emery azira umusaruro mubi. Unai yasimbujwe Freddie Ljunberg mu gihe ikipe igishaka undi mutoza.
IMYIDAGADURO
Umuhanzi w’Umunyamerika, Jidenna yataramiye Abanyarwanda
Umuraperi w’Umunyamerika ufite inkomoko yo muri Nigeria, Theodor Mobisson uzwi nka Jidenna yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019.
Uyu muhanzi yanyuje benshi muri iki gitaramo yari yifatanyijemo na Bruce Melodie ndetse n’itsinda ry’abavanga umuziki rya NEP DJs.
Tanga igitekerezo