Kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Mutarama, ubutabera bw�u Bufaransa bwatangiye gusuzuma icyifuzo cy�ababuranira umuryango wa Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w�u Rwanda, basabye ko icyemezo cyo kuburizamo ikirego ku bakekwagaho kugira uruhare mu ihanurwa ry�indege ye cyasubirwamo.
Mu 1998 nibwo mu Bufaransa hari hatangijwe iperereza ku ihanurwa ry�indege ya Habyarimana yahanuwe ku itariki 06 Mata 1994 nyuma y�ikirego cyatanzwe n�imiryango y�abapilote b�Abafaransa bari batwaye iyo ndege ndetse n�umuryango wa Habyarimana. Iyi ndege ikaba yaranaguyemo uwari Perezida w�u Burundi, Cyprien Ntaryamira.
Urugereko rw�Ubugenzacyaha mu Rukiko rw�Ubujurire rwa Paris, guhera kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita rukaba rwatangiye kumva impande zombi ku kibazo cy�ihanurwa ry�iyi ndege ya Habyarimana bamwe bavuga ko ari imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Impande zatangiye kumvwa, rumwe rwunganirwa n�abanyamategeko batatu ni urw�imiryango y�abapfiriye mu ndege ya Habyarimana basaba ubutabera gutesha agaciro icyemezo cyafashwe n�aba bacamanza b�Abafaransa bavuze ko ntawe ugomba gukurikiranwa mu bakekwagaho uruhare mu ihanurwa ry�iyi ndege. Urundi ruhande ni urw�abakekwaho iki cyaha ruhagarariwe n�abanyamategeko babiri.
Imiryango y�Abaguye mu ndege yifuza ko urugereko rw�ubugenzacyaha rwakwemeza ko hakongera gukorwa iperereza ryimbitse cyangwa hakabaho urubanza rwacibwa n�urukiko rwa rubanda.
Gusa, amakuru yizewe agera kuri VOA, avuga ko Umugenzacyaha yasabye ko urugereko rw�urukiko rw�ubujurire rwakwemeza umwanzuro w�abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux uvuga ko nta we ugomba gukurikiranwa, uhabanye n�uwari wafashwe n�umucamanza Jean Louis Brugui�re wemezaga ko hari abantu 9 begereye Perezida Kagame bagize uruhare mu guhanura indege ya Habyarimana.
Ibyo Bruiguiere yari yashingiyeho byaje kuvuguruzwa mu 2012 n�impuguke zaje gukorera iperereza mu Rwanda mu 2010, ziri kumwe n�abacamanza Marc Trevidic na Nathalie Poux, aho muri raporo yabo bemeje ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyagenzurwaga n�ingabo za Habyarimana.
Ibiri kubera mu rugereko rw�urukiko rw�ubujurire kuri ubu biravugwa ko biri kubera mu muhezo, hakaba hategerejwe umwanzuro mu minsi mike iri imbere.
Abacamanza babiri b�Abafaransa bagenza ibyaha by�iterabwoba, Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux, bakoraga iperereza kuri iki kibazo, bari bafashe icyemezo cyo kurihagarika ku wa 21 Ukuboza 2018 nyuma yo kubura ibimenyetso bikagibwaho impaka no gusanga ubuhamya bagiye bakusanya buvuguruzanya kandi butagenzurwa.
Tanga igitekerezo