Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) bitangaza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yemeye ubwegure bwa Me Evode Uwizeyimana, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ubutabera ndetse n’ubwa Dr Isaac Munyakazi, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.
Itangazo ibi biro byashyize ku rukuta rwa Twitter rivuga ko Perezida Kagame yemeye ubwegure bw’aba bombi nyuma y’aho babutanze kuwa 6 Gashyantare nk’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) byabitangaje.
Riragira riti " Ku wa 12 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Minisitiri w�Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje abari Abanyamabanga ba Leta, Bwana Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi, ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwabo."
Kuba Perezida Kagame, yemeye ubwegure bw’aba bombi, bivuze ko batakiri mu myanya bari bafite muri Guverinoma y’u Rwanda nk’uko amategeko abiteganya.
Me Evode Uwizeyimana yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe iby�itegekonshinga n�andi mategeko. Dr. Isaac Munyakazi yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Aba bombi bari barahawe izi nshingano mu mwaka wa 2016.
Me Evode Uwizeyimana yatanze ubwegure bwe nyuma yo guhutaza umugore w’umusekirite wari umusabye gusakwa ngo yinjire mu nyubako ya Grand Pension Plaza iri mu Mujyi wa Kigali. Uretse, ibi yagiye avuga amagambo atarishimiwe na bamwe. Kuri ubu dosiye ye ku guhutaza umusekirite iri mu maboko y’ubushinjacyaha.
http://bwiza.com/?Dosiye-ya-Evode-Uwizeyimana-yamaze-gushyikirizwa-ubushinjacyaha
http://bwiza.com/?Minisitiri-Evode-Uwizeyimana-yeguye-nyuma-yo-guhutaza-umugore-ucunga-umutekano
http://bwiza.com/?Imyitwarire-ya-Minisitiri-Evode-Uwizeyimana-imaze-gusembura-Abanyarwanda
http://bwiza.com/?fred-muvunyi-n-abandi-banyamakuru-bibasiye-min-uwizeye-evode-wabise-abahirimbiri
Dr Isaac Munyakazi we bivugwa ko yagize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y�ijana mu bizamini bisoza amashuri by�umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw�igihugu.
Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n�abakozi b�Ikigo cy�Igihugu cy�Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n�umuyobozi w�iryo shuri kugira ngo bikorwe. Gusa andi makuru yemeza ko ibyaha akurikiranyweho bikiri gukorerwa iperereza, n’ubwo nyir�ubwite yemera ibyo aregwa ndetse akanabisabira imbabazi.
Dr Munyakazi Isaac afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu micungire y�Uburezi (Education management) mu gihe Uwizeyimana Evode afite impamyabumenyi y�Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n�amategeko.
Tanga igitekerezo