Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera kuko aribo bakomeje guha urwaho abakora ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w�igihugu ubutabera ntibubaryoze ibyaha baba bakoze.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena, ubwo yari ayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye y�Umuryango wa FPR Inkotanyi ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo.
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bo mu nzego z�ubutabera bayobowe na Minisitiri Johnson Busingye bakomeje gutuma abakora ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo wa rubanda biyongera bitewe n�uko zibangamira itabwa muri yombi ryabo kugira ngo babiryozwe.
Perezida Paul Kagame mu nama zose akunze gukorana n�abayobozi batandukanye yakunze kumvikana aburira abayobozi bakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite bigwizaho imitungo ya rubanda kimwe na ruswa. Iri ni ijambo yagarutseho anaritindaho muri iyi nama avuga ko abakora ibyo bagomba kubibazwa byanze bikunze.
Yakomeje avuga ko yumva ababajwe n�ingeso mbi isigaye iri mu butabera, kubona kugeza ubu hari abacamanza bakigaragara bakiriye ruswa n�indonke z�abakurikiranyweho ibyaha.
Umukuru w�Igihugu yavuze ko mu gihe inzego z�ubutabera zananiwe akazi zishinzwe, we agiye guhaguruka ku giti cye ariko abakora ibyo bakabiryozwa uko baba bangana kose. Ati: �Nta kibazo mfite kuba kimwe cya kabiri kiri hano cyajya muri gereza. Ntabwo mwananira.�
Perezida wa Repubulika yatanze ingero z�abanyabyaha bagiye bakurikiranwaho ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda bagatabwa muri yombi ariko nyuma ubutabera bugategeka ko bafungurwa, atanga urugero nka Nicholas Kaganza wari umukozi muri RDB wanyereje miliyoni 363frw yari yavuye mu bukerarugendo hagati ya Kanama 2018 na Mutarama 2019 nk�uko raporo y�Umugenzuzi Mukuru w�Imari ya Leta yabigaragaje.
Kaganza yatawe muri yombi ariko arafungurwa ngo akurikiranwe ari hanze, ariko ahungira muri Uganda agezeyo ahindura amazina. Nyuma yarakurukiranwe arafatwa arongera agarurwa mu Rwanda, arafungwa bitungurana yongeye gufungurwa mu buryo budasobanutse.
Perezida Kagame akimenya iby�iki kibazo, yasabye Polisi y�Igihugu kongera kumuta muri yombi ariko polisi imugira inama y�uko kumufunga byaba binyuranyije n�icyemezo cyafashwe n�urukiko cyo kumurekura. Perezida Kagame ati: "Nategetse polisi ko yongera kumufunga.�
Kugeza ubu Nicholas Kaganza ari gukorwaho iperereza ku byaha bitandukanye harimo n�inzu 5 zigezweho atunze mu gihe afite imyaka 28 y�amavuko gusa.
20 Ibitekerezo
Kuwa 27/06/20
Iby’ubutabera byo mubyihorere birakabije.Twe yadufatiye umwana ku ngufu w’imyaka 6,ndetse ibinyetso byo kwa muganga birabigaragaza,umwana nawe abajijwe yemeza ko uwo muntu ari we wabimukoreye.Ubwo wa muntu police yaramufashe bajya kumufunga hadaciye kabiri arafungurwa ngo azajya aburana adafunze,ngo yatanze ingwate.Mwibaze ibyo bintu namwe cyaha nka kiriya gikomeye nka viol.Mutugire inama.Murakoze.
Subiza ⇾Cyiza Jimmy Kuwa 27/06/20
Ibyo mubutabera byo mujye mubireka nta gihe abafite ifaranga batazatanga ruswa kugirango amakosa bakoze asibangane! Abacamanza bayimiragura bunguri ubundi bakaryumaho rwose akarengane kagakomeza kakiyongera!Birababaje Chane, ushaka kumenya ukuri azazeambaze. His Excellence bizamugora kuko abenshi mu Bayobozi bo mu nzego zifata ibyemezo ni ibisambo ndetse nta kuri bagira dore ko baba bafite amafaranga uvuze wese barayamupfunda maze akaruca akarumira!! Ni akamiro gusa.
Subiza ⇾alisa Kuwa 27/06/20
Igihe cyose murwanda hakirimo ikibazo cyicyenewabo riswa izabamo mpaka kko nkuwo mwana wasanga yarahawe akazi azanywe na general runaka akaba akora ibyo yishakiye birababaje kuba burirwa bakinira mumisoro yacu benaka kageni biratangaje pe
Subiza ⇾alisa Kuwa 27/06/20
Igihe cyose murwanda hakirimo ikibazo cyicyenewabo riswa izabamo mpaka kko nkuwo mwana wasanga yarahawe akazi azanywe na general runaka akaba akora ibyo yishakiye birababaje kuba burirwa bakinira mumisoro yacu benaka kageni biratangaje pe
Subiza ⇾kamali Kuwa 27/06/20
Muzajye kureba murukiko rwibanze rwa gihango muri rutsiro bazengereje abaturange babaka ruswa
Subiza ⇾kamali Kuwa 27/06/20
Muzajye kureba murukiko rwibanze rwa gihango muri rutsiro bazengereje abaturange babaka ruswa
Subiza ⇾kamali Kuwa 27/06/20
Muzajye kureba murukiko rwibanze rwa gihango muri rutsiro bazengereje abaturange babaka ruswa
Subiza ⇾George Kuwa 27/06/20
H.E turagukunda cyane kuko utihanganira amafuti.N’aho ibyo kugira abanyereje umutungo abere ni ibimenyerewe kuko iyo mitungo baba baranyereje bayitangamo ruswa.Ubwo se
Subiza ⇾koko ba bandi banyereje za miliyari muri Adepr.....
Kasim Kuwa 27/06/20
Icyo nicyo nkundira President wacu rwose ko ashaka guhashya bene abo bamunzwe na za ruswa,anakurikirane aho 2.5 Milliard abakristo ba ADEPR bari batanze ngo hishyurwe ideni ryo muri bank kugira hubakwe Dove hotel aho ayo mafaranga yahereye kandi abari babirimo bagizwe abere n’inkiko ndetse ababasimbuye barwana no kwishyura iryo deni kandi ryagakwiye kuba ryararangiye kubera ko abakristo bari baryishyuye ariko irengero ryayo mafaranga rirabura burundu,H.E abo nabo babibazwe kuko bari kwidegembya mu gihe ayo mafaranga akishyurwa n’itorero.
Subiza ⇾ndego Kuwa 28/06/20
Byashoboka c?ubwo abyinjiyemo turamushimye kuko nibwirako ari ubutegetsi bwigenga ,nabagereho nabo akarengane gacike burundu.Ariko adufashe muzi imanza bagoretse kubera Ruswa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo