Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2020 ubwo Abanyarwanda n�inshuti zabo bizihizaga umunsi mukuru w�intwari ku ncuro ya 26, perezida wa Repubulika yifatanyije nabo yunamira ndetse anashyira indabo ku gicumbi cy�intwari z�igihugu giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yari aherekejwe n�abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma y�u Rwanda, Barimo Minisitiri w�Intebe, Dr Ngirente Edouard, Dr Iyamuremye Augustin uyobora sena y�u Rwanda; Perezida w�Umutwe w�Abadepite, Mukabalisa Donatille na Minisitiri w�Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.
Hari kandi Minisitiri w�Urubyiruko n�Umuco, Mbabazi Rosemary; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Urubyiruko n�Umuco, Bamporiki Edouard; Umuyobozi w�Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n�abandi.
Kuri uyu wa gatandatu umunsi mukuru w�intwari z�igihugu wizihirijwe ku rwego rw�imidugudu.
Mu butumwa burebana na wo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�umuco n�urubyiruko Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kurinda ibyo intwari zagezeho, ndetse no gukomeza kubyagura, kugira ngo ikiragano cyabo kizagire icyo gisigira abazagikomokaho.
Ati� intwari twizihiza uyu munsi zushije ikivi cyazo ariko zisiga umurage w�ubutwari, zisiga zigaragaje ko abakurambere bacu mu ruhererekane rw�ibihe, bagiye bavuga ibyo u Rwanda rwagezeho, bityo urubyiruko bagomba gukomeza kwagura kuko buri kiragano kizajya gikenera umurage gisigira abazagikomokaho.�
Bamporiki yibukije urubyiruko ko ari bo batabazi u Rwanda rufite, bityo bakaba bagomba guhora biteguye kurutabara mu gihe cyose yagira abarugabaho ibitero.
Ati� Urugamba rw�amasasu rwararangiye, ariko turi ku rugamba rwo kubaka igihugu. Hagize n�utera intambara ku Rwanda, rufite abatabazi, baba ababikora nk�umwuga ariko n�Umunyarwanda uwo ari we wese aba yiteguye ko u Rwanda rugize urutera cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose nk�inzara, ubukene; tugomba guhagurukira gutabara u Rwanda tutizigama.�
Insanganyamatsiko y�uyu munsi w�intwari iragira iti�ubutwari bwacu agaciro kacu.�
Intwari zibukwa ziri mu byiciro bitatu, harimo iy�Imanzi ari zo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’umusirikari utazwi. Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka F�licit� n�Abanyeshuri b�Inyange; ndetse n�intwari z�Ingenzi kugeza ubu zitaratangazwa amazina.
Tanga igitekerezo