Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko hari impamvu asigaye asinzira igihe ari mu nama zitandukanye.
Mu ijambo rye ku isabukuru ya 20 y’abaganga bakora mu byo kubaga mu Mujyi wa Kampala, Museveni avuga ko asinzira mu rwego rwo kwirengagiza ibintu bimwe bigarukwaho bivuga kandi biba bidakanganye.
Avuga ko ibintu nk’ibyo bimurambira bityo agasinzira nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ati " Mu by’ukuri hari igihe nanirwa iyo ngiye mu nama. Ni yo mpamvu nsigaye nsinzira igihe ndi mu nama kugira ngo nihunze uko kurambirwa kw’abantu abab bavuga ku bintu bidakanganye. Igihe tuzi aho ikibazo kiri dukwiriye kucyirinda."
Abatavuga rumwe bo bavuga ko kuba Perezida Museveni asinzira mu nama zitandukanye biterwa no kuba akuze mu myaka.
Bavuga ko kuba amaze imyaka 33 ku butegetsi amaze kunanirwa bityo bakamusaba kuva ku butegetsi, akareba ibindi akora.
Uwahoze ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Makerere, Prof Venansius Baryamureeba, yasabye Museveni, kuva mu bikorwa bya Politiki akajya mu cyaro cy�iwabo i Rwakitura kuragira inka.
Prof Baryamureba avuga ko Perezida Museveni urengeje imyaka 70 y�amavuko akwiye guharira abakiri bato nkawe bagakomerezaho.
Perezida Museveni si we wenyine unengwa ku bwo gusinzira kuko abadepite, abaminisitiri nabo biganjemo abakuze basinzira mu nama.
Ni ingingo Museveni avuga ko we ntacyo itwaye ku kuba yayobora Uganda kuko ngo akiri muto.
Tanga igitekerezo