Perezida Pierre Nkurunziza w�u Burundi yatangaje kuri uyu wa kane ko uzamusimbura nta mbogamizi azahura nazo nk�izo yahuye na zo mu kuyobora igihugu, yongera kwishongora ku mashyaka UPRONA na FRODEBU avuga ko ibibazo igihugu cyahuye nabyo nyuma y�amatora yo mu 1961 no mu 1993, CNDD-FDD yonyine ari yo yabashije kugumana ubuyobozi bw�igihugu binyuze mu matora.
Perezida Nkurunziza yemera ko ibintu bitamworoheye na gato ariko ko uzamusimbura atazahura n�imbogamizi nyinshi kuko ngo ibibazo byinshi byari bihari u Burundi bwabirenze.
Ibi yabitangarije i Gitega ahari igiterane karundura cyateguwe n�ishyaka riri ku butegetsi, kizasozwa kuwa gatandatu bucya iri shyaka ritora umukandida uzarihagararira mu matora ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Yagize ati: �Dushimire Imana kuko CNDD-FDD ni ryo shyaka rya mbere mu Burundi ryatsinze amatora ryamaze igihe amaraso atamenetse, abatowe n�abatoye batishwe mu mezi atatu nyuma yaho bishwe n�Abanzi ba demokarasi.��
Umukuru w�igihugu cy�u Burundi yemeza ko igihugu kigifite ibibazo kandi CNDD-FDD itaragera ku ntego abayoboke bayo bari barihaye. Yananenze kandi ubucye bw�abitabiriye icyo giterane cy�amasengesho cyateguwe n�ishyaka rye ugereranyije no mu myaka yatambutse.
Mu ijambo rye, Musenyeri mukuru wa Kiliziya Gaturika muri Gitega, Simon Ntamwana, yavuze ko inzira ikiri ndende, agaragaza ko Abarundi bakibayeho nabi, akomoza ku mibereho avuga ko ari mibi y�impunzi z�Abarundi hanze y�igihugu n�abavanwe mu byabo mu gihugu.
Mu gihe basatira amatora muri uyu mwaka Musenyeri Ntamwana yasabye abanyapolitiki bazatorwa kuzita kuri ibyo bibazo bihangayikishije igihugu, guteza imbere iyubahirizwa ry�uburenganzira bwa muntu, ubutabera kuri bose no guteza igihugu imbere no kukizeza amahoro arambye. Yasabye kandi ko Abarundi barangwa n�imbabazi, n�ubwiyunge.
Perezida Nkurunziza avuga ko ku butegetsi bwe nta maraso yamenetse mu gihe mu 2017 habarurwaga abantu 1,700 bari bamaze kwicwa nyuma y�imvururu zavutse nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza indi manda itaravuzweho rumwe, mu gihe abakabakaba 400,000 bahunze igihugu.
Kuva icyo gihe kugeza n’ubu kandi inzego z’umutekano nka Polisi, urwego rushinzwe ubutasi, SNR, ndetse n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, Imbonerakure, byagiye bishinjwa muri raporo zitandukanye z’impuguke, ibikorwa by’ubwicanyi, iyicarubozo no kunyereza abantu.
SNR na polisi bikaba bishinjwa nko kuba byaragize uruhare mu ibura ry’uwitwa Oscar Ntasano, wahoze ari umusenetari, waburiye i Bujumbura kuwa 21 Mata 2017.
Tanga igitekerezo