Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z�Amerika, Donald Trump kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gashyantare 2020 yemeje iyicwa ry�umuyobozi w�umutwe w�iterabwoba wa Al Qaeda, Qassim al-Rimi mu gitero ingabo z�igihugu ayoboye zagabye muri Yemen.
Kwicwa kwa Qassim kubaye mu rwego rwo kwihorero ku mutwe wa Al Qaeda wigambye igitero cyagabwe ku birindiro by�ingabo z�Amerika zirwanira mu mazi muri Florida mu Kuboza 2019, abasare batatu n�umwe mu bayobozi babo bakahasiga ubuzima,abandi 8 barakomereka.
Iki gitero kikimara kugabwa muri Florida, Qassim al-Rimi waremye ishami rya al Qaeda mu ihembe ry’Abarabu (Arabian Peninsula) hakaba ari na ho yari ahagarariye, yashyize hanze amashusho arimo ubutumwa bushimira Lt. Mohammed Alshamrani wakoze iki gikorwa. Uyu Lt. Mohamed yari mu ngabo za Saudi Arabia zatozwaga n�igisirikare cy�Amerika. Amerika yahise ishyiraho igihembo cya miliyoni 10 z�amadolari ku muntu uzatanga amakuru, azafatisha Qassim.
Nk�uko Dail Maily dukesha aya makuru yabitangaje, Donald Trump ntabwo yigeze atangaza igihe Qassim yiciwe gusa hari amakuru yacaga amarenga ko yishwe mu minsi yashize.
Yagize ati: "Tuzakomeza kurinda umutekano w�abaturage b�Amerika, dushakisha kandi twica abo mu mitwe y�iterabwoba badushakira inabi."
Leta Zunze Ubumwe z�Amerika zikomeje ibikorwa byo kwivuna abanzi bagamije guhungabanya umutekano no kubangamira inyungu zayo, mu gihugu no mu mahanga. Imaze kwica abayobozi batatu bakomeye ba Al Qaeda; Osama bin Laden, umuhungu we Hamza bin Laden n�uyu Qassim.
Yivuganye kandi bamwe mu bayobozi bakomeye mu bihugu bitandukanye nka Saddam Hussein wahoze ari Perezida wa Iraq, igira uruhare mu iyicwa rya Muammar Qaddafi wahoze ari Perezida wa Libya, ndetse yica na Gen. Qassem Soleimani wari umuyobozi w�ingabo zidasanzwe za Iran mu ntango za Mutarama. Iki gihugu cyagiye cyica kandi abasirikare batandukanye bo mu mitwe y�iterabwoba, gikomeza kivuga ko kitazihanganira uzagerageza kubangamira umutekano wacyo.
Tanga igitekerezo