Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, F�lix Tshisekedi uri mu Bwongereza, mu inama ihuza Afurika n’Ubwongereza, yemereye diaspora y�Abakongomani ko hari ubwo byagera agasesa inteko ishinga amategeko, yiganjemo abo mu ihuriro mpuzamashyaka rya FCC rihagarariwe na Joseph Kabila wahoze ari umukuru w�iki gihugu.
Aba bakongomani baba mu mahanga baganiriye na Perezida Tshisekedi bamugaragariza impungenge bafite ku gusangira imyanya mu buyobozi bwa Congo hagati y�impuzamashyaka ya CACH irimo irye ndetse na FCC ya Kabila, bavugaga ku kibazo cyibamo gisa no kudahuza umugambi ndetse n�ubugambanyi.
Mu gusubiza, Perezida Tshisekedi ati: �Muri uku gusangira kwacu (coalition), ntabwo ari ko bose baba bashishikajwe n�inyungu z�abaturage. Ndi ku butegetsi bwagizwemo uruhare n�Imana ndetse n�abantu. Umugambi wange ni ugukorera abaturage. Uzanyuranya nanjye n�ubwo yaba minisitiri nishyiriyeho nzamusezerera. Abantu bampimbira umugambi ndafite wo gusesa inteko ariko nzabikora ari uko iteye ikibazo, ubwo izaba yica umugambi wange wo gukorera abaturage.�
RFI yatangaje ko Tshisekedi yavuze ko inteko irimo ibibazo, aho bamwe mu bayigize bavuga ko bashyirwaho igitutu, abandi bagasaba kudakora nk�uko bamwe bifuza. Ibi byiyongera ku makuru amaze igihe avugwa ko, imyanzuro hafi ya yose Tshisekedi afata, igenwa na FCC ya Kabila n�ubwo nyirubwite we yagiye abihakana, rimwe mu mpera z�Ukuboza 2019 yitangariza ko ari we muyobozi rukumbi kandi nta wundi bari mu irushanwa, yemeza ko uwo yasimbuye (Kabila) atari we umufatira imyanzuro.
Tshisekedi yabaye Umukuru w�Igihugu kuva tariki ya 25 Mutarama 2019, azana amatwara adasanzwe yo kugira inteko ishinga amategeko na guverinoma ihuriweho na CACH na FCC (yagizemo ubwiganze buri hejuru). Uku guhuza kwakuruye umwuka mubi muri Congo, cyane mu banyapolitiki batavuga rumwe n�ubutegetsi bihurije mu mpuzamashyaka ya Lamuka, barangajwe imbere na Martin Fayulu wifuzaga ko Joseph Kabila atakongera kugaragara mu butegetsi bw�igihugu.
Habaho ukwicuza no kwinuba mu gihe Perezida Tshisekedi yaba abonye ko ari ngombwa ko inteko iseswa, ariko ikigaragara nta handi byashingira hatari ku bwumvikane buke hagati y�impande zombie (CACH na FCC) . Gusa na none kaba ari agashya muri politiki , kubona uku kwihuza kurambye mu gihe uruhande rw�Umukuru w�Igihugu rufite imyanya mike mu nzego zifata ibyemezo nk�inteko na guverinoma, byanashoboka kuko Kabila bivugwa ko afite uruhare runini mu nsinzi yagejeje Tshisekedi ku butegetsi.
Tanga igitekerezo