Nyuma y�akanya gato ishyirahamwe ry�umupira w�amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishyize ahagaragara ibihano bitatu bikakaye Rayon Sports yahawe izira kwivana mu irushanwa ry�Ubutwari, umuyobozi w�iyi kipe, Munyakazi Sadate asabye komite nyobozi y�iri shyirahamwe kwegura.
Ni ubutumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati: "Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA, Mu kuri nta cr�dibilit� ugifitiwe,,,," gusa nta gihamya kigaragaza ko hari aho buhuriye n�imyanzuro Rayon Sports yafatiwe.
Rayon Sports yahawe ibihano bitatu birimo: kutitabira irushanwa ry�Ubutwari mu 2021, gutanga ihazabu y�300,000 RWF, kudategura no kudakina imikino ya gicuti mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga mu gihe cy�umwaka. Abiganjemo abakunzi bayo bagaragaje ko nta shingiro ingingo za 12 na 60 zifite nk�uko Komite Nyobozi ya FERWAFA yabitangaje ngo kuko zakabaye zigira ingaruka no ku yandi marushanwa nk�Igikombe cy�Amahoro.
Andi makuru ku bihano byafatiwe Rayon Sports: http://bwiza.com/?Rayon-Sports-yahawe-ibihano-bitatu-izira-kwivana-mu-irushanwa-ry-Ubutwari
6 Ibitekerezo
Frank Kuwa 08/02/20
Ahubwo wowe Sadate ukwiriye kwegura ahubwo FERWAFA yoroheje rwose sinzi icyo mwikanze ntandangagaciro mugira
Subiza ⇾inkabuzima Fidias Kuwa 08/02/20
Ahubwo se kuki bayihannye bucyeya, Emille yarabivuze byumvikana nabi ariko Rayons wagirango igira abandi bayiha amabwiriza batifuriza urwanda icyiza.
Subiza ⇾james Kuwa 09/02/20
Wowe Frank wifitemo ikibazo,FERWAFA turayamaganye,nibiba ngombwa no mumuhanda tuzajyamo baboneko kwibohora bidasabwa ahubwo biharanirwa,Imana yatwambukije inyanja itukura ntizabura kutwambutsa iyi nyabarongo y’ibiziba,burya si buno mubimenye.
Subiza ⇾Irambona Kuwa 08/02/20
Ariko uziko wakangisha ubwinshi bw’abafana ugatuma abantu bagendera muri INDISCIPLINE???? Iyo umunya agaciro k’igikombe cy’intwali wari no gukinisha ikipe ya kabiri ariko mugakina. Sinumva ukuntu abakinyi babiri batuma musuzugura igikombe cy’intwali!!! Ibyo mwari mwarabishoboye kubwa Degaule kuko mwivumburaga akabasaba imbabazi. Harageze aho nawe bagufatira ibihano byihariye kuko ubuyozi bubi aho bwatugejeje si heza.
Subiza ⇾Irambona Kuwa 08/02/20
Sadate uteza
Subiza ⇾kwivumbura??
Irambona Kuwa 08/02/20
Sadate uteza
Subiza ⇾kwivumbura??
Emmanuel Kuwa 08/02/20
Ntigire ikibazo fifa izakirangiza.
Subiza ⇾jmug Kuwa 08/02/20
Kuki buri gihe twe aba rayon tujya mumakosa adafite aho ashingiye,none c ntitwakoze amakosa yo kwivana mugikombe cyintwari? Sadate egura ari woe niwoe nyirabayazana.
Subiza ⇾Muziko duheruka ubuyobozi bwiza kubwa Murenzi Abdallah? iyo myumvire namatiku ntibwikwiye gukomeza.kuturanga.
Tanga igitekerezo